Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi ‘Kimenyi Yves’ yahakanye yivuye inyuma ko nta biganiro yagiranye n’ikipe ya Police FC, anavuga ko Rayon Sports itari kubahiriza ibikubiye mu masezerano yasinye ubwo yayigeragamo.
Ku
mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko abakinnyi babiri
ba Rayon Sports, barimo kapiteni w’iyi kipe Rutanga Eric n’umunyezamu Kimenyi
Yves, bagiranye ibiganiro na Police FC.
Mu
kiganiro Kimenyi Yves yagiranye na Radio Rwanda, yahakanye yivuye inyuma aya
makuru, avuga ko nawe yayumvise gusa ariko avuga ko bibaye bitaba ari ubwa
mbere kuko n’umwaka ushize mbere y’uko ajya muri Rayon Sports baganiriye.
“Amakuru
nanjye narayabonye, si bwo bwa mbere twaba tugiranye ibiganiro kuko n’umwaka
ushize mbere yo kujya muri Rayon Sports twari twaganiriye”.
Kimenyi
Yves kandi avuga ko mu masezerano yagiranye na Rayon Sports hari
ibitarubahirijwe, gusa bitatuma ahita afata umwanzuro wo kuyivamo kuko hari
bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bagiye baganira mu bihe bitandukanye.
“Kugeza
iyi saha sindagira icyerekezo ngo mvuge ngo ndi hano kuko ndacyari umukinnyi wa
Rayon Sports, n’ubwo hari ibyo nemeranijwe na Rayon Sports bikaba bitarashyirwa
mu bikorwa, ntibivuze ko nahita mfata icyemezo runaka ntaramenya uko ejo hanjye
hameze”.
Bimwe
mu bivugwa uyu munyezamu ashobora kuba atarabonye yari yaremerewe n’ikipe ya
Rayon Sports harimo amafaranga yo kumugura yagombaga guhabwa bari bumvikanye,
ariko ahabwa kugeza ubu akaba atarigeze abona andi yari yumvikanye n’ikipe.
Undi
mukinnyi wa Rayon Sports wifuzwa na Police FC ni myugariro w’iburyo, Iradukunda
Eric ’Radu’ we ushobora kuyerekezamo kuko Rayon Sports yanatangiye kurambagiza
umusimbura we Serumogo Ally ukinira Kiyovu Sport.
TANGA IGITECYEREZO