Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, kuri Tennis club, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwongereye amasezerano y’imyaka ibiri abakinnyi batanu barimo na rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague, wifuzwaga bikomeye na mukeba w’ibihe byose Raon Sports.
Ni
icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa APR FC, nyuma yo kubona ko bamwe mu bakinnyi
bayo batangiye kurambagizwa n’andi makipe, ihitamo kubaha amasezerano mashya
abakumira kujya mu yandi makipe.
Abakinnyi
batanu bahawe amasezerano, barimo myugariro Buregeya Prince, visi kapiteni w’iyi
kipe Andrew Butera, Mugunga Yves, Itangishaka Blaise ndetse na rutahizamu
Byiringiro Lague.
Aba
bakinnyi bose bahawe amasezerano y’imyaka ibiri azabageza mu mpera z’u mwaka w’imikino
wa 2023 bakinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Ku
gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, nibwo hamenyekanye amakuru
ko Rayon Sports yashatse gusinyisha rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague,
ariko ntibyakunda kuko uyu mukinnyi ubwe yabyanze.
Inyarwanda
yamenye amakuru ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bagiye kureba uyu mukinnyi
bamushyiriye amafaranga angana na miliyoni 10 Frw kugira ngo asinye imyaka
ibiri ariko birangira abahakaniye.
Uyu
musore ukiri muto, afite ibitego bitandatu muri Shampiyona, harimo n’icyo
yatsinze Rayon Sports mu mukino wabahuje mu Ukuboza 2019.
Aya
makuru yateye impungenge ubuyobozi bwa APR FC, bufata umwanzuro wo guhita
bunongerera n’abandi bakinnyi bari basoje amasezerano yabo muri iyi kipe.
APR
FC ishobora guhabwa igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka nyuma yo kumara
imikino 23 idatsinzwe, mbere yuko shampiyona ihagarara kubera icyorezo cya
Coronavirus, bikaba byatuma iserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions
League mu mwaka utaha.
Lague yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri APR FC
Andrew Butera wambaye nimero 20 nawe yongereye amasezerano muri APR FC
TANGA IGITECYEREZO