Agahinda ni kimwe mu bituma umuntu afata umwanzuro mubi kuri we n’icyemezo kigayitse. Umukobwa wo muri Nigeria yatangaje ko yatewe inda 28 zose akajya azikuramo bitewe n’umusore wazimuteraga wamutegekaga kuzikuramo ngo bazabana nta mwana bafite, none umusore yaramwanze undi nawe afata umwanzuro wo kumuteza ibisazi.
Inkuru zisa n’izitangaje kuri uyu mukobwa zanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo, Ikinyamakuru OurDailyGis, Faceof Malawi n’ibindi, zivuga ko uyu mukobwa yavuze ko azatera ubusazi umusore witwa Kunle umubenze ku munota wa nyuma wo kuzarushinga.
Amakuru avuga
ko yuma yo kumutera inda zirenga 28 akanga kumurongora bitewe n'uko amurusha
imyaka 4, ngo nawe ntazahwema atamusajije ngo yiruke mu muhanda nk’abasazi. Uyu
mukobwa utatangajwe amazina avuga ko yari amaranye imyaka ine n’umukunzi we
kandi barakuranye kuva mu bwana.
Uyu mukobwa ahamya ko ku bwe, yanze abasore benshi bamuteretaga bamusabye gushyingirwa atekereza ko
umugabo we w'imyaka myinshi agiye kumurongora ari we Kunle.
Icyateye uyu
mukobwa ategereza uyu musore kuba bashyingiranwa ngo yarebaga impeta yambaye ihenze y’agaciro kangana na
N500, akaba ayambaye imyaka itatu akumva ntiyatatira igihango yahawe n’umukunzi
we Kunle.
Mu mwaka ine bamaranye bakundana yamuteye inda zisaga 28, ariko akazikuramo kuko umusore yabimusabaga ko bazikuramo bakazabana nk’abantu babyiteguye nta bana bafite.
Umukobwa yavuze ko bombi bashyizeho itariki yo
kumenyekanisha ibirori byabo, ariko ntiyabonana n'abantu be kuri uwo munsi,
nyuma yuko bari bamaze kwitegura kandi bagatumira abantu kugira ngo bizihize
uwo munsi.
Kuri uwo munsi w’ibirori byo gukwa no gusaba bijyanirana no
gushyingirwa, umusore ntiyabonetse avuga ko ababyeyi be bamuhakaniye kurongora
umukobwa ukuze umurusha imyaka ine yose birangira abivuyemo iby’ubukwe kandi
umunsi wageze.
Ibi byateye intimba umukobwa kugeza ubwo yeruye akavuga ko agomba kwihorera mu gihe akiri ku
Isi agateza ibisazi umusore Kunle wamutereye igihe wanatumye bakuramo inda
zisaga 28 nk’uko Faceofmalawi dukesha iyi nkuru ibitangaza.
TANGA IGITECYEREZO