RFL
Kigali

Madagascar: Perezida yatangaje ko umuti wakozwe n’igihugu cye wanze kwemerwa kubera ko wavumbuwe n'Abanya-Africa

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:12/05/2020 11:02
0


Andry Rajoelina aravuga ko umuti we watakarijwe icyizere kubera wakozwe n’abanya-Africa nyamara uvura neza. Yemeza ko iyo uba warakozwe n’igihugu cy’iburayi uba waremewejwe. Mu ngero zifatika yatanze yavuze ko mu bantu 183 bo muri iki gihugu banduye COVID-19, muri bo 105 barakize kandi bakijijwe n'uyu muti nta kindi bahawe.



Covid-Organics ni umuti gakondo wakozwe n’igihugu cya Madagascar bawukoze mu cyatsi ’Artemesia’ gisanzwe kizwiho gukorwamo imiti ivura Malaria ndetse n’izindi ndwara zitandukanye.

Mu kiganiro bwana Andry Rajoelina yagiranye n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa birimo France 24 na Radio France International (RFI) yavuze ko uyu muti uri guteshwa agaciro kubera wakorewe muri Africa kandi ko benshi mu bawuhakana ari uko byabagoye kwemera ko umunya-Africa agiye gucungura abatuye Isi.

Andry Rajoelina yagize ati ”Iyo itaza kuba ari Madagascar yavumbuye uyu muti ari igihugu cy’iburayi hari uwari kwirirwa awushidikanyaho? Ndatekereza ntawe”. Ibi yabitangarije ibinyamakuru twavuze haruguru.

Uyu mukuru w’igihugu cya Madagascar yunzemo agira ati "Ntabwo inzobere ’scientists’ zo muri Africa zakagombye gusuzugurwa”.

Ishami ry’Uburyango w'Abimbubye rishinzwe ubuzima WHO/OMS rimaze igihe ryiyama abantu bari gutangaza ko hari imiti bavumbuye ndetse rinamenyesha abantu ko kwirinda kunywa imiti ya gakondo babeshywa ko ishobora kubavura covid-19. WHO itangaza ko kugeza ubu nta muti ndetse n’urukingo bya covid-19 byari byaboneka.

Ku rundi ruhande, hari imiti imaze kuvugwa cyane mu bitangazamakuru aho benshi baba bibaza imikorere yayo ariko bikabayobera. Iyi miti yose ibimburiwe n'uyu wakozwe n'abahanga bo muri Madagascar (Covid-organics), nta n'umwe uremezwa ko wujuje ubuziranenge bwo kuvura covid-19.

UmunyaRwanda ati ”Uwanga amazimwe abandwa habona”. Bwana Andry Rajoelina yavuze ko ikimenyetso simusiga cyerekana ko umuti we uri gukora ari uko mu bantu bagera ku 183 Madagascar imaze kugira banduye iyi ndwara, muri bo 105 barakize kandi ko bavuwe n'uyu muti kandi nta kindi kintu na kimwe kigezwe gikoreshwa mu kubavura.  

Mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’iki gihugu bwavuze ko kugera ku muti wa covid-19 bidahagije ahubwo ko bari gukorana n’inzobere zo muri Amerika bashaka uko bakora n’urukingo vuba bidatinze.

Ibihugu bimaze gutumiza uyu muti ndetse byanatangiye kuwukoresha harimo: Equatorial Guinea, Guinea-Bissau, Niger na Tanzania

Src: Business insider 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND