RURA
Kigali

Nigeria: Umugabo ufite impamyabumenyi ya PhD akora nk’umukozi w'isuku muri kaminuza

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:4/04/2025 18:44
0


Inkuru y'umugabo wo mu gihugu cya Nigeria ufite impamyabumenyi ya PhD ariko akaba akora nk’umukozi w'isuku muri Kaminuza ya Ebonyi, irimo kugenda ivugwa cyane. Dr. Enyi Onyebuchi Paul, ufite impamyabumenyi za BSc, MSc na PhD, umwe mu bantu bashoboye guhindura amateka mu buryo bwo kwiga, ariko agakomeza gukorera umushahara muto.



Dr. Enyi, uturuka mu gace ka Ikelegu Ishieke mu Murenge wa Ndiabor, mu Karere ka Ebonyi, yatangiye akazi muri Kaminuza ya Ebonyi mu mwaka wa 2007 nk'umukozi w’isuku. Yihanganiye gukomeza amashuri ye, ndetse mu mwaka wa 2022 yageze ku rwego rwo kubona impamyabumenyi ya PhD mu masomo y'imibare (Mathematics Education). 

Nubwo afite izi mpamyabumenyi, akomeza gukora akazi k'umukozi w'isuku, aho ahembwa umushahara muto w'asaga 65,000 Frw (70,000 Naira) ku kwezi.

Iyi nkuru yatangajwe n'umwanditsi wa Legacy 95.1 FM, Odo Godfrey Chikwere, wavuze ko Dr. Enyi afite impamyabumenyi zo hejuru, ariko agikora akazi k’isuku kuko atari afite abantu bamufasha kugera ku mwanya ukwiye. 

Ibi byatumye benshi bibaza impamvu umuntu ufite impamyabumenyi ya PhD akora akazi gaciriritse mu rwego rw’uburezi, kandi ukabona n’umushahara muto.

Nk'uko tubikesha urubuga Legit.ng Dr. Enyi afite abana babiri kandi yamaze gufasha abavandimwe be batatu kwiga mu mashuri mu bice bitandukanye by’ubumenyi, harimo ubuvuzi n’imari. Ibi byose byerekana umuhate n’imbaraga zishyizwe mu gutanga uburezi mu miryango yabo.

Nyuma y’uko iyi nkuru ishyizwe hanze, benshi bagiye bagaragaza ibitekerezo bitandukanye kuri Dr. Enyi. Anthony Nnanna yashimye umuhate n’intambwe zatewe n’umugabo uri muri iyi nkuru, avuga ko ubuzima bwe bukwiye kuba isomo ku bantu bose bakora mu buryo butandukanye n’ubw’impamyabumenyi bafite.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND