Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemeje amakuru avuga ko riri mu biganiro n’abatanyabikorwa batandukanye barimo Uruganda rw’ibinyobwa rwa BRALIRWA ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, kugira ngo bashake uko bakorana mu mwaka utaha w’imikino.
FERWAFA
yatangaje ko iri mu biganiro n’ibi bigo byombi, aho BRALIRWA yakwitirirwa
Shampiyona naho RBA igahabwa uburenganzira bwo kwerekana imikino guhera mu
mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.
Ibi
FERWAFA yabitangaje inyuze ku rukuta
rwayo rwa Twitter, ariko yemeza ko kugeza ubu nta bwumvikane burabaho.
Yagize
iti “Nk’uko twagiye tubitangaza inshuro nyinshi kandi tukabimenyesha
abanyamuryango bacu, FERWAFA iri mu biganiro n’abafatanyabikorwa banyuranye
harimo BRALIRWA, RBA n’abandi benshi batandukanye ariko nta bwumvikane burabaho”.
Biravugwa
ko BRALIRWA yifuza gufata Shampiyona y’u Rwanda kuri miliyoni 380 Frws, mu gihe bo bifuza miliyoni 460 Frw ku mwaka, gusa
ariko aya makuru FERWAFA yavuze ko atari ukuri.
Muri
uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, Shampiyona y’u Rwanda yakinwe nta
muterankunga ifite nyuma y’uko FERWAFA itandukanye na AZAM TV yerekana imikino
y’amarushanwa yayo kuva mu 2015.
BRALIRWA
yaherukaga kuba umuterankunga wa Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa
2013/14, aho yashoragamo miliyoni 170 Frw ku mwaka, ikaba yaba igarutse ariko
yarazamuye amafaranga ugereranyije na mbere.
Biteganyijwe
ko umwaka w’imikino utaha uzatangira muri Nzeri 2020, iki gihe kikaba ari nacyo
aba baterankunga batangiriraho ubufatanye na FERWAFA.
FERWAFA yemeje ko ikomeje ibiganiro n'abafatanyabikorwa bashobora kuzatera inkunga umwaka utaha w'imikino
TANGA IGITECYEREZO