RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yavuze impamvu yakoze filime ivuga ku buzima bwe mbere na nyuma y’ikamba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2020 17:16
0


Mutesi Jolly wambwitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, ageze kure umushinga wo gusohora filime mbarankuru ivuga ku buzima bwe mbere na nyuma y’uko yambitswe ikamba.



  • Miss Mutesi yabwiye INYARWANDA ko iyi filime yagombaga kujya ku isoko kuri uyu wa Gatanu ariko ko hari ibikiri kunononsorwa ari nayo mpamvu azayisohora, kuwa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020. 

Mu nteguza y’iyi filime, Mutesi avuga ko yakuze nk’abandi bana b’abakobwa yisanzuye mu muryango yubaha indangagaciro akagenda mu muhanda ntacyo yikanga. Avuga kandi ko yakuze atari intyoza mu kuvugira mu ruhame, kuko yagiraga isoni. 

Irushanwa rya Miss Rwanda yitabiriye, ryatumye yitinyuka, ashira amanga agaragaza ikimurimo bamwe baramutwama.

Yabwiye INYARWANDA, ko ubuzima bw’urucantege, kuvugwa nabi mbere na nyuma y’uko yambitswe ikamba, ari byo byatumye ashaka kugaragariza abandi uko yasohotse muri ibi bihe byose byaremereye umutima we.

Uyu mukobwa avuga ko ku muntu uzwi benshi baba bazi uruhande rumwe cyane cyane ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko baba batazi ubundi buzima busanzwe abayemo.

Ati “Natekereje gukora iyi filime numva ko izagira abandi bantu ifasha… Kuko mvuga ubuzima bwanjye, mbabwira ko uwo nari ndiwe mbere yo kuba Miss na nyuma y’uko mba Miss nkamenyekana.”

“Ibyo nahuye nabyo sinari narabyiteze; uko nabyitwayemo, uko nabashije gukomeza kugira intumbero y’ubuzima. Gukomeza kuba Jolly utandukanye n’uwo bamwe mu bantu bacyekaga ko ndi.”

Jolly anavuga ko iyi filime yayikoze kugira ngo ifashe cyane cyane urubyiruko rugira ubwoba bwo gutera intambwe batinya uruvugo.

Filime ye avuga ko izafasha n’abandi badafata umwanzuro wo kugira umutima ukomeye ngo baneshe kamere ituma bumva ko bazacibwaho iteka n’amaso y’abantu ababona umunsi ku munsi.

Ati “Hari nk’umwana ushobora kuba ashaka kujya mu myidagaduro mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yumva ashaka kuba umunyamakuru ariko agatinya ko bazamuvuga nabi. Twese tugira amakosa, ariko iyo uri umuntu uzwi amakosa yawe agaragara kurusha y’abandi.”

Jolly avuga ko kumenyakana bivuze ko icyo ukojejeho intoki cyose kigira abagishima, abandi bakaninenge-Ibintu abona mu ndorerwamu y’uko ntawe ukwiye guhera mu byo abantu bamuvugaho.

Iyi filime irimo amwe mu mashusho yafashwe mu rugendo rwe yaherewemo ikamba rya Miss Rwanda 2016 n’ahandi. Ifite iminota 30’ kandi iri mu rurimi rw’Icyongereza ku mpamvu z’uko yashatse ko izaba mpuzamahanga. 

Ni filime atunganyije mu gihe kitageze ku kwezi, kandi ngo iri no mu murongo we wo kugaragaza indi mpano yibitseho yo kwandika...

Umusaruro uzava muri iyi filime mbarankuru azawushingiraho ahitamo gukomeza urugendo yatangiye rwo gufasha abandi kwitinyuka no kurenga ibyabavuzweho. 

Uretse kuri Shene ye ya Youtube [Miss Joll Mutesi] iyi filime izanyuzwaho biranashoboka ko izatambuka kuri Televiziyo.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko yavuzweho inkuru zitandukanye zatumaga aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga. 

Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, ifoto ye yahujwe n’iy’umuhanzi Michael Jackson witabye Imana, bavuga ko yakoresheje amavuta ahindura uruhu aritukuza.

Byakurikiwe n’abavuze ko mvugo ze akoresha ururimi rw’Icyongereza kandi yagakwiye gukoresha Ikinyarwanda cyane ko abo akunze kubwira ari Abanyarwanda.

Ashyizwe no mu Kanama Nkemurampaka kemeje Miss Rwanda 2020, abakoresha imbuga nkoranyambaga baramwanjamye ndetse bamwe mu bakobwa bavuga ko atuma badakomeza kandi akabatera ubwoba. 

Mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza kudacika intege ndetse agategura ibiganiro nka ‘Inter-Generation’ bituma abakiri bato basangizwa amateka n’ibindi byo kubakira mu rugendo rushya.

Ni nyampinga w'u Rwanda wa 2016 wanasoje amasomo ye muri Kaminuza ya Makerere. Benshi bahuriza ku kuba Miss Jolly ari umukobwa w'umunyabwenge, uvuga macye kandi akagira igitsure.

Amateka azakomeza kumuvuga nka Nyampinga wa mbere wafashe ibendera ry'u Rwanda akarijyana ku ruhando mpuzampahanga mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi [Miss World] mu 2016.

Nyuma y’uko atanze ikamba, Miss Jolly yagumye mu Rwanda ahakomereza ibikorwa bye bya buri munsi harimo amasomo, n'ibiganiro yise ‘Inter-Generation Dialogue’.

Miss Mutesi ajya acishamo agasohoka hanze y'u Rwanda agatembera akagaruka. Akunze gutemberera mu Mujyi wa Dubai.

Uretse kuba uyu mukobwa afite ikamba rya Nyampinga wa 2016, anabitse igikombe cy'umugore/umukobwa uvuga rikijyanya (Female celebrity influencer of 2019).

Miss Mutesi Jolly agiye gusohora filime mbarankuru ivuga ku buzima bwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND