Ubutunzi buhambaye, icyubahiro cya ntamacyemwa ndetse n’intwaro kirimbuzi zitagira ingano ni bimwe mu bihuriweho n’ibihugu biri kwibasirwa cyane na Covid-19. Uyu munsi wa none abantu bari kwibaza impamvu ibihugu bikomeye ari byo biri kwibasirwa kandi bifite uburyo bwo kwirinda ndetse no gukora imiti bikaba amayobera.
Mu mvugo itebya bamwe bagira bati ”Ni gute virusi yicwa n’isabune, yaburiwe umuti ndetse n’urukingo?” Ibi byose biri kuvugwa nyuma y'uko hari
impungenge z'uko ibihugu bikomeye biri kwibasirwa ndetse benshi badatinda kuvuga ko
ubudahangarwa bwabyo buzacika intege mu gihe iki cyorezo cyizaba gicubye.
N'ubwo
amahanga cyangwa ibihugu by’ibikomerezwa biri kuzahara ariko hari ibyabashije
gutsinda iki cyago aho twavugamo nk’u Bushinwa. Ku rundi ruhande hafi y’ibihugu
byinshi byibasiwe cyane, hari ibintu bihuriyeho.
Abasesenguzi bavuga ko impamvu iri inyuma y’ikwirakwira rya covid-19 ndetse n’impfu zikabije z'abahitanwa n’iki cyorezo yabaye ingorabahizi, Umuyobozi wa UN Antonio Guterres yatangajeko iyi virusi yabaye imbarutso y’urwango mu batuye Isi.
Antonio uyobora UN
Uyu muyobozi yavuze ko abona Isi yakagombye kwita ku cyateza imbere imibereho y’abantu kuruta guha umwanya ibisenya. Ibihugu byibasiwe na covid-19 cyane ku Isi ni; USA, Spain, Italy, UK, France, Germany, Russia, Turkey, Brazil.
ibi bihugu
byiganjemo ibifite ibitwaro byarutura. Urutonde rw’ibihugu 10 bifite intwaro
zikanganye: United States, Russia, United Kingdom(UK), France, China, India, Pakistan,
North Korea, Israel
Ibintu
bitanu bihuriweho n’ibihugu byibasiwe na covid-19
1.
Intwaro kirimbuzi n’Igisirikare
gikomeye
2.
Abaturage benshi
3.
Ikoranabuhanga rihambaye
4.
Ubukungu
5.
Uburezi buteye imbere
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu kiri ku isonga mu kwibasirwa na covid-19 aho ifite abarwayi:
1,292,996, Abahitanwe na covid-19 ni 76,948, Abakize ni 217,251. Nkuko bigaragara hafi y’ibihugu byose
twabonye haruguru byibasiwe na covid-19 byose bifite amazina akomeye ndetse ntibikangwa
n’ubukungu butameze neza ngo bibe byabibuza gufasha bimwe mu bihugu bifite ubukungu
buciriritse.
Ku rundi
ruhande, byinshi muri ibi bihugu biri kwitana bamwana ndetse binashinzanya
ku kuba hari bimwe byaba byaraterereje iyi virusi ibindi cyangwa byaba ari byo
byayikoze. Aha ni naho Umuryango w’Abibumbye ushingira uvuga ko iyi virusi
iri kuba ishyiga ry’inyuma y'urwango mu batuye isi.
Src: worldometers.info
TANGA IGITECYEREZO