RFL
Kigali

John Ntawuhanundi wakunzwe mu ndirimbo ‘Inyanja’ yayisubiyemo afashijwe na Lil G wamugaruye mu muziki-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2020 8:52
0


Umuhanzi John Ntawuhanundi wakunzwe bikomeye mu ndirimbo “Inyanja”, yagarutse bushya mu muziki nyuma y’uko asubiyemo iyi ndirimbo abifashijwemo n’umuhanzi Lil G.



Iyi ndirimbo ‘Injyana’ yakunzwe mu bihe byo hambere ndetse benshi barimo n’abakiri bato bari bazi ko uyu muhanzi John Ntawuhanundi yitabye Imana barimo na Lil G. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Lil G yavuze ko ubu yatangiye kureberera inyungu za John Ntawuhanundi n’ubwo batarashyira umukono ku masezerano ariko ko ubu ari bwo buryo bwiza bwo kumwereka itangazamakuru.

Yavuze ko we na John bari mu nzira nziza yo gukorana ndetse ko ari no kumufasha gutunganya Album y’indirimbo ze. Ati “Ndi nka Manager ariko ntiturashyira umukono ku masezerano. Ndimo kwita no ku bindi bihangano bye, afite Album itarasohoka.”

Lil G yavuze ko yari asanzwe azi umuziki wa John ariko akabona adafite uko yakongera kwisanga mu kibuga cy’umuziki muri iki gihe, yiyemeza kumufasha.  Ati “Ni nk’uko ushobora kubona umuntu ufite ubushake ariko udafite aho yamenera bitewe n’ikibuga gishya.”

Si ubwa mbere Lil G akoranye indirimbo n’umuhanzi mukuru, kuko yafashije Mavenge Soudi gusubiramo indirimbo ‘Gakoni k’Abakobwa’.  

Yavuze ko gukorana indirimbo n’abahanzi bakuru, ahanini aba ashaka ko bagira icyo bafasha abakiri bato ndetse bakongera gutanga ibyishimo mu ndirimbo zabo.

Lil G anashimangira ko gusubiramo indirimbo n’abahanzi bakuru bimurutira kwicarira indirimbo ye nshya, kuko ngo aba agaruye wa muhanzi ku isoko kandi n’abandi bamukunze bakongera kumwumva.  

Yavuze ko gukorana indirimbo ‘Gakoni k’Abakobwa’ na Mavenge Sudi, byatumye uyu muhanzi agaruka mu muziki anakora ibitaramo abicyesha kongera kwisanga ku isoko ry’umuziki.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ‘Inyanja’ bazayifatira amashusho mu gihe kiri imbere.

Umuhanzi John Ntawuhanundi yafatanyije na Lil G gusubiramo indirimbo 'Inyanja' yakunzwe hambere

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "INYANJA" YA JOHN NTAWUHANUNDI NA LIL G









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND