Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Michael Sarpong yakozwe k’umutima n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, ubwo bamutunguraga bakamusanga iwe mu rugo bamuzaniye ibyo kurya bizamutunga muri ibi bihe adafite akazi nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports itanamuhaye amafaranga avuga ko imufitiye.
Michael
Sarpong umaze iminsi itatu yirukanwe na Rayon Sports, kuri uyu wa Gatandatu yagenewe ibiribwa birimo
amavuta, amata ya Nido n’ay’inyange, Umuceri, Sauce Tomates, Kawunga, ibishimbo
n’ibindi birimo impapuro z’isuku ndetse n’ibaruwa irimo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi
ijana (100,000Frws).
Abinyujije
ku rukuta rwa Instagram, Michael Sarpong yashimiye aba bakunzi ba ruhago mu
Rwanda bamuzirikanye muri ibi bihe bibi bya Coronavirus isi yose irimo ndetse
n’ibyo we arimo nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports.
Yagize
ati “Ndashimira cyane umuryango w’abakunzi ba siporo mu Rwanda ku bw’urukundo
bangaragarije muri ibi bihe bidasanzwe. Ndabizi neza ko buri gihe
banshyigikira. Muri abantu beza kandi mufite umuco mwiza wo kwishimira. Mwakoze
cyane kubera ukuntu mwantunguye. Ndabakunda cyane Banyarwanda, n’umuryango
w’abakunzi b’imikino mu Rwanda. Imana ikomeze kubaha imigisha
itagabanyije..Amena”.
Kuwa
23 Mata 2020,nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize hanze ibaruwa yirukana
uwari rutahizamu wayo Micheal Sarpong nyuma y’amagambo yatangaje ko perezida
Munyakazi Sadate nta bushobozi afite bwo kuyobora Rayon Sports y’ubukombe.
Inkunga abakunzi ba ruhago mu Rwanda bageneye Sarpong
Ubutumwa bwa Sarpong ashimira abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO