RFL
Kigali

Michael Sarpong yashimiye abakunzi b’umupira w’amaguru bamugobotse nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/04/2020 11:16
0


Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Michael Sarpong yakozwe k’umutima n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, ubwo bamutunguraga bakamusanga iwe mu rugo bamuzaniye ibyo kurya bizamutunga muri ibi bihe adafite akazi nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports itanamuhaye amafaranga avuga ko imufitiye.



Michael Sarpong umaze iminsi itatu yirukanwe na Rayon Sports, kuri uyu wa Gatandatu yagenewe ibiribwa birimo amavuta, amata ya Nido n’ay’inyange, Umuceri, Sauce Tomates, Kawunga, ibishimbo n’ibindi birimo impapuro z’isuku ndetse n’ibaruwa irimo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000Frws).

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Michael Sarpong yashimiye aba bakunzi ba ruhago mu Rwanda bamuzirikanye muri ibi bihe bibi bya Coronavirus isi yose irimo ndetse n’ibyo we arimo nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports.

Yagize ati “Ndashimira cyane umuryango w’abakunzi ba siporo mu Rwanda ku bw’urukundo bangaragarije muri ibi bihe bidasanzwe. Ndabizi neza ko buri gihe banshyigikira. Muri abantu beza kandi mufite umuco mwiza wo kwishimira. Mwakoze cyane kubera ukuntu mwantunguye. Ndabakunda cyane Banyarwanda, n’umuryango w’abakunzi b’imikino mu Rwanda. Imana ikomeze kubaha imigisha itagabanyije..Amena”.

Kuwa 23 Mata 2020,nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize hanze ibaruwa yirukana uwari rutahizamu wayo Micheal Sarpong nyuma y’amagambo yatangaje ko perezida Munyakazi Sadate nta bushobozi afite bwo kuyobora Rayon Sports y’ubukombe.



Inkunga abakunzi ba ruhago mu Rwanda bageneye Sarpong


Ubutumwa bwa Sarpong ashimira abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda


Sarpong yirukanwe burundu na Rayon Sports kubera amagambo yatangaje ku muyobozi w'iyi kipe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND