Byitezwe ko shampiyona y’u Budage igiye gusubukurwa mu minsi ya vuba, ariko imikino ikazajya ikinwa nta mufana uri ku kibuga ndetse abakinnyi bashobora kuzajya bakina bambaye udupfukamunwa kugira ngo batanduzanya iki cyorezo cyayogoje abatuye Isi.
Ku
wa kane w’icyumweru gitaha tariki 30 Mata 2020, nibwo hitezwe igisubizo
kizaturuka muri Leta y’u Budage kizaba cyanzura ku hazaza ha shampiyona y’umupira
w’amaguru muri iki gihugu, niba igomba gusubukurwa tariki ya 05 Gicurasi 2020
cyangwa cyangwa igakomeza gusubikwa kugeza igihe Leta izatanga uburenganzira
bwo gusubukura.
Bundesliga,
ni imwe muri shampiyona zishobora gusubukurwa mu minsi ya vuba, aho ndetse n’amwe
mu makipe akomeye arimo na Bayern Munih yamaze gusubukura imyitozo.
Biravugwa
ko ubwo iyi shampiyona izaba isubukuwe ishobora kuzajya ikinwa nta bafana bari
ku kibuga, ariko nanone abakinnyi bakajya mu kibuga bambaye udupfukamunwa mu
rwego rwo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo.
Si
ibyo gusa kuko mbere yuko basubukura habanza gukorwa igikorwa cyo gusuzuma
abakinnyi bose bakina muri iyi shampiyona inshuro irenze imwe, mu rwego rwo
kwirinda ikwirakwizwa ryacyo.
Minisiteri
y’abakozi mu Budage yatangaje ko ku bibuga by’umupira hagomba kwambarwa
udupfukamunwa mu kwirinda Coronavirus, mu gihe abategura shampiyona bo bari
baramaze gufata umwanzuro wo gukina nta bafana, ariko ubu hatangiye gutekerezwa
no kongeraho uwo mwanzuro wa Minisiteri.
Abategura
iyi shampiyona bamaze kwandikira Leta y’u Budage bayimenyesha ko bamaze
kwitegura gusubukura igisigaye ari ukubaha uburenganzira.
Shampiyona
y’u Budage ishobora kuzaba iya mbere ku mugabane w’i Burayi isubukuwe hakiri
kare mu zari zasubitswe ugereranyije n’ibindi bihugu kuko bahawe uburenganzira,
yasubukurwa tariki 05 Gicurasi 2020.
TANGA IGITECYEREZO