RFL
Kigali

Menya byinshi ku mubano wari hagati ya Sarpong na Sadate wamwirukanye muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/04/2020 16:53
0


Hari benshi batekereza ko umubano wa Sarpong na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, wagerwaga ku mashyi bitewe n’uburyo uyu rutahizamu ukomoka muri Ghana yasohotse muri iyi kipe y’ubukombe, gusa ariko nyir’ubwite Sarpong yavuze ko nta kibazo cyari hagati ye n’uyu muyobozi ahubwo yatunguwe no kwirukanwa.



Sarpong avuga ko yatunguwe no kubona ibaruwa imwirukana muri Rayon Sports kandi yari ayifitiye amasezerano nayo hari ibyo yamugombaga.

Umubano wa Sarpong Michael na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, uyu mukinnyi yavuze ko bari basanzwe babanye neza, ariko bakaba bataherukaga kuvugana kuva amabwiriza yo kuguma mu rugo atangiye.

Yagize ati “Perezida twari tubanye neza, nanjye sinigeze ntekereza kuva muri Rayon Sports muri ubu buryo, nifuzaga kuzagenda buri wese abyishimiye. Twaravuganaga ndetse no mu butumwa yanyoherereje ndi mu Bushinwa, yarambwiye ati Sarpong ndashaka kugukorera ibi kandi ndabizi ko ubishoboye. Sinzi uko byahindutse”.

“Ntabwo twigeze tuvugana kuva amabwiriza ya Guma mu Rugo atangiye. Tujya muri Sudani tugatsindwa, byarambabaje, ansanga aho nari njyenyine nigunze, arambwira ngo Sarpong humura ni ko umupira umera. Twari tubanye neza”.

Sarpong yatangaje ko ashobora gukomeza gukina mu Rwanda mu gihe yabona ikipe imuha ibyo yifuza kuko ahafata nk’iwabo ha kabiri, akaba kandi yemeje ko hari amakipe menshi amwifuza arimo na Yanga yo muri Tanzania.


Sarpong Michael yirukanwe muri Rayon Sports atarangije amasezerano kubera imyitwarire mibi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND