Kigali

“Rayon Sports igomba kunyishyura Miliyoni 7 Frw” Sarpong yatangaje byinshi nyuma yo kwirukanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/04/2020 13:46
0


Rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, wirukanywe na Rayon Sports ku wa Gatatu w’iki cyumweru azira imyitwarire idahwitse ndetse n’amagambo yavuze ku muyobozi w’iyi kipe, yavuze ko aticuza ibyo yakoze kandi ko umwenda w’ibihumbi 600 Frw imwishyuza, yakawiyishyuye muri miliyoni hafi 7 Frw bagomba kumwishyura.



Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo gutandukana n’uyu  rutahizamu nyuma y’amagambo atari meza yatangaje avuga ko umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, adafite ubushobozi bwo kuyiyobora ndetse ko n’abakinnyi ba Rayon Sports batakimukeneye.

Rayon Sports kandi yandikiye uyu mukinnyi imwishyuza $612,  hafi ibihumbi 600 Frw  yamugurije ngo abone itike imugarura i Kigali mu mpera za Gashyantare 2020, ava muri Norvège aho yari yagiye gushaka ikipe atahawe uruhushya na Rayon Sports yakiniraga.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2020, Michael Sarpong yatangaje ko yababajwe no kubona ko yirukanwe na Rayon Sports, ariko aticuza amagambo yatangaje.

Yagize ati “Nababaye kuko ntabwo nari niteze ko bigenda gutya kuko nageragezaga kwirengera nsaba imishahara yanjye, ariko bigaragara nabi. Ntabwo nzi icyo nakoze cyatuma nirukanwa. Nta kundi, ubuzima burakomeza. [Perezida wa Rayon Sports] yari yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko twemeye guhara imishahara yacu, bambaza niba ari byo, mbabwira ko atari byo. Ntabwo nigeze mutuka”.

“Kugeza ubu iby’amasezerano yanjye na Rayon Sports Umujyanama wanjye araza kubikoraho, arebe icyo twakora”. Michael Sarpong avuga ko nta mwanya uhagije yahawe na Rayon Sports kugira ngo atange ibisobanuro ku magambo yabwiye itangazamakuru.

Sarpong yavuze ko niba Rayon Sports imurimo umwenda, ikwiye kumwishyura ibyo imugomba byose bigera hafi kuri miliyoni 7 Frw, harimo umushahara yahembwaga ndetse n’ibihumbi 5 $ byo kuyisinyira muri Kanama 2018 nk'uko yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Bansabye ko nza gukinira Rayon Sports kuko batanyemereye ko nsinyira ikipe yo muri Norvège, bagombaga kunyishyurira itike inzana, sinjye wari kuyishyura. Mu Bushinwa nabayeho nabi, ngeze muri Ghana nsanga umubyeyi wanjye arwaye, nabasabye umushahara wanjye w’Ukuboza 2019, nshobora kujya muri Norvege kuvugana n’iyo kipe, ariko bayiciye amafaranga menshi biranga. Sadate yansabye ko ngaruka, banyohereza itike”.

“Bamfitiye hafi ibihumbi 5$ batampaye ubwo nasinyaga, imishahara y’amezi atatu n’uduhimbazamushyi tw’imikino itandatu yo mu gice kibanza cya Shampiyona, two abandi baraduhawe. Niba hari ayo banyishyuza, bampe ayo, bakuyemo ayo bumva mbagomba. Biroroshye”.

Ku mubano we na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, Michael Sarpong yavuze ko bari basanzwe babanye neza, ariko bakaba bataherukaga kuvugana kuva amabwiriza yo kuguma mu rugo atangiye.


Sarpong yataganje ko Rayon Sports igomba kumuha Miliyoni 7 Frw imufitiye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND