RFL
Kigali

Umukinnyi wa Filime Ryan Newman yabonye izuba, bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/04/2020 12:53
0


Ni kenshi cyane umunsi runaka hibukwa ibintu bitandukanye biba byarawuranze, amateka ashobora kuba meza cyangwa mabi. Tariki 24 Mata ni umunsi wa 114 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 251 umwaka ukagera ku musozo.



Bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka

1479: Mbere ya Yesu,Thutmose wa III yimye ingoma ya Egiputa.

1547: Intambara ya Mühlberg. Duke wa Alba, uyobora ingabo za Espagne-Imperial ya Charles I wo muri Espagne, yatsinze ingabo za Schmalkaldic League.

1558: Mariya, Umwamikazi wa Scots, yashakanye na Dauphin w'u Bufaransa.

1704: Bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangiye gusohoka ikinyamakuru gifite ingengabihe yo gusohoka ihamye. Cyandikirwaga mu mujyi wa Boston muri Leta ya Massachussets.

1898: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kugirana intambara n’igihugu cya Espagne.

1967: Umukosimunoti (Cosmonaut) Vladmir Komarov niwe wa mbere wapfiriye mu kirere ari mu butumwa bw’akazi, yapfiriye mu kirere ubwo umutaka we wari wanze gufunguka.

1968: Ibirwa bya Maurice byabaye umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye.

1970: Saterite ya mbere y’igihugu cy’Ubushinwa Dong Fang Hong I yoherejwe mu kirere.

1970: Igihugu cya Gambiya cyahindutse Repubulika kiri no mu muryango uhuza ibihugu bivuga icyongereza Commonweailth. Iki gihe kikaba cyarayoborwaga na Dawda Jawara, ari na we Perezida wa mbere wa mbere wakiyobowe.

1996: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashyizweho itegeko rihana iterabwoba , rinashyiraho igihano cy’urupfu ku barikora.

2004: Leta Zunze ubumwe za Amerika, zakuriyeho ibihano mu by’ubucuruzi, igihugu cya Libya nyuma y’imyaka 18. Iki gihe Libiya yakuriweho icyo gihano kubera ubufatanye yagaragaje mu ihagarika ry’intwaro zitemewe mu rwego rw’i si.

2005: Hizihijwe umunsi mukuru w’uko Cardinal Joseph Ratzinger yari yatorewe kuba Papa wa 265, agahabwa izina ry’ubu Papa rya Benedict XVI.

2005: Hifashishijwe uburyo buzwi nka Clonage, havutse imbwa ya mbere itarabwegetswe mu buryo busanzwe.

2011: WikiLeaks,yatangiye gutangaza amadosiye ya Guantanamo.

2013: Inyubako yaguye hafi ya Dhaka, muri Bangladesh, ihitana abantu 1,129 abandi 2,500 barakomereka.

2013: Ihohoterwa ryabereye mu Ntara ya Bachu, Perefegitura ya Kashgar, mu Bushinwa bituma hapfa abantu 21.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1897: Manuel Avila Camacho wabaye Perezida wa Mexico.

1947: Joseph Borrell Fontelles, wabaye Perezida w’inteko ishinga amategako y’ibihugu by’i Burayi.

1990:Kim Tae-ri, umukinnyi wa filime wo muri Koreya yepfo.

1990:Jan Veselý, umukinnyi wa basketball muri Tchèque

1991:Sigrid Agren, umunyamideli ‘Umufaransa.

1991:Morgan Ciprès, umukinnyi w'amagare w'umufaransa

1991:Batuhan Karadeniz, umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Turukiya

1992:Joe Keery, umukinnyi wa Filimwe w’umunyamerika

1992:Laura Kenny, umukinnyi w'amagare mu Bwongereza

 1997: Veronika Kudermetova, umukinnyi wa tennis mu Burusiya

1998: Ryan Whitney Newman, umukinnyi wa filime w’umunyamerika, uyu mukobwa w'imyaka 22 y'amavuko  asanzwe arin'umunyamideli ukomeye.

Bamwe mu batabarutse kuri uyu munsi

1993: Oliver Tambo wabaye umunyapolitiki wo muri Afurika Yepfo.

2014:Shobha Nagi Reddy, umunyapolitiki w'Umuhinde.

2014:Tadeusz Różewicz, umusizi w’umwanditsi wa polish.

2015: Władysław Bartoszewski, umunyamakuru wa politiki akaba n'umunyapolitiki wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Polonye

2017:Robert Pirsig, umwanditsi akaba n'umuhanga mu bya filozofiya

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND