Rayon Sports FC yisubiye ku cyemezo yari yarafashe cyo kudahemba abakozi bayo barimo n’abakinnyi ukwezi kwa Werurwe na Mata 2020, kubera icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ibikorwa by’imikino, mu ibaruwa yasubizaga iya kapitew’iyi kipe Eric Rutanga yari yarandikiye ubuyobozi.
Mu
ntangiriro z’iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports yandikiye abakinnyi n’abandi
bakozi bayo ibamenyesha ko bahagaritse imishahara yabo y’ukwezi kwa Werurwe na
Mata 2020, kubera ko batari gukora ibikubiye mu masezerano bafitanye n’iyi
kipe.
Nyuma yaho Kapiteni w’iyi kipe Eric Rutanga
aza gusubiza iyi baruwa agaragaza ko atemeranya na gato n’iki cyemezo.
Bidatinze
Rayon Sports yaje gusubiza iyi baruwa, ariko igaragaza ko mu ibaruwa ya mbere habayemo
kwibeshya ku matariki aho bari banditse tariki 15/03/2020, aho kwandika tariki
15/04/2020 ko ari ho ibaruwa yanditswe.
Muri
iyi baruwa, nkuko byari byasabwe n'abakinnyi, Rayon Sports yamenyesheje Eric Rutanga na bagenzi be, ko
bazahemberwa amezi yose bakoze, ni ukuvuga guhera mu kwezi kwa Gatatu (Werurwe)
2020, ariko ntibazahembwe ukwezi kwa kane kuko nta kazi kigeze gakorwamo.
Ubuyobozi
bwa Rayon Sports kandi bwibukije abakinnyi ba Rayon Sports ko hajya gufatwa icyemezo
cyo gukuraho imishahara muri ibi bihe batari gukora, babanje kubiganiraho ku
rubuga rwa Whatsapp kandi impande zombi zikabyemeranyaho bemeranya ko bagiye
kujya bafashwa mu buryo bw’imibereho kugira ngo baticwa n’inzara.
Ibikubiye mu ibaruwa isubiza abakinnyi ba Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO