RFL
Kigali

Eto’o yiyemeje gufasha abanya- Cameroon ibihumbi 100 bazahajwe na Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/04/2020 20:18
0


Umunyabigwi wamamaye mu mupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cameroon, wamenyekanye mu makipe akomeye i Burayi arimo FC Barcelone, Samuel Eto’o Fils, yiyemeje gukora igikorwa cy’urukundo muri ibi bihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, aho agiye kugoboka ibihumbi 100 by’abaturage bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.



Abinyujije muri Samuel Eto’o foundation, uyu mugabo w’imyaka 39 yavuze ko agiye guha abantu ibihumbi 100 ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa bizoherezwa mu ngo zisaga ibihumbi 50 mu mijyi ya Douala, Buea, Yaoundé na Bafoussam.

Samuel Eto’o yavuze ko yifuza gufasha igihugu cye guhangana n’iki cyorezo gikomeje guhitana ubuzima bwa benshi ku Isi, ikaba ariyo mpamvu yiyemeje gufasha abanya Cameroon ibihumbi 100 kwigarurira icyizere cy’ubuzima.

Eto’o wayoboye ikipe y’igihugu ya Cameroon igihe kirekire, yavuze ko agiye koherereza umuti wo koga wica udukoko, amasabune, ibifasha guhumeka, udupfukamunwa n’ibyo kurya abantu ibihumbi 100 bo muri Cameroon mu rwego rwo gufasha guhangana na Coronavirus.

Mu minsi ishize nabwo Samuel Eto’o, Didier Drogba na Demba Ba baravuzwe cyane mu binyamakuru ubwo banengaga bikomeye impuguke mu buvuzi zavuze ko urukingo rwa Coronavirus rwazageragerezwa bwa mbere ku banyafurika.

Mu gusubiza ubutumwa bw’izi mpuguke mu buvuzi, Samuel Eto’o yarabibasiye cyane arabatuka abita ibigoryi bidatekereza kubera ibi bitekerezo byabo byuzuyemo ivangura.

Bamwe mu bakinnyi bakinnye i Burayi ndetse n’abandi bahakina bakomeje gufasha ibihugu bakomokamo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Myugariro wa Machester United Bisaka yageneye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibikoresho byo kwifashisha mu guhangana n’iki cyorezo.

Coronavirus ikomeje guhitana umubare munini w’abatuye Isi. Kugeza magingo aya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abanduye, mu gihe Espagne n’u Butaliyani nabyo biri hafi aho.


Eto'o agiye gufasha abaturage ba Cameroon ibihumbi 100


Eto'o yakiniye FC Barcelone igihe kirekire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND