RFL
Kigali

Kim Kardashian umwe mu bagore 6 b’ibyamamare bavuzwe mu rukundo na Cristiano Ronaldo-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/04/2020 18:19
0


Uko uba icyamamare ni ko ugenda ukundwa n’abantu benshi cyane cyane b’Ibyamamare. Abakobwa cyangwa Abagore ni bamwe bagira ibitekerezo byo hejuru mu gukunda ibyamamare muri muzika, mu mupira w’amaguru n’ahandi. Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakunzwe n’abakobwa b’ibyamamare ku Isi.



Amakuru yagiye atagwa n’ibinyamakuru bitandukanye yemeza ko abakobwa nibura 6 bafite amazina akomeye ku mubumbe  bagiye bavugwa mu rukundo n’uyu mukinnyi w’ikirangingirire ku Isi ubu ukina mu Ikipe ya Juventus.

Kuva yabica bigacika mu ikipe Man United, Cristiano Ronaldo ni ho abagore n’abakobwa bamusariye. Reka turebe bamwe mu bavuzwe mu rukundo na Ronaldo mbere y'uko ahura n’umugore we Georgina Rodriguez, babana magingo aya.

1.Kim Kardashian

Kim Kardashian wears 2000s-inspired outfit in New York City - Insider

Kim Kardashian, amakuru avuga ko yahuye na Ronaldo mbere y'uko ahura n’Umuhanzi w’icyamamare Kanye West. Kim na Ronaldo bahuraga rwihishwa cyane, kiriya gihe, Kim Kardashian yari mu biruhuko byiminsi itatu muri Espagne atarahura na Kanye West.

2.Irina Shayk

From Kim Kardashian to Paris Hilton - string of glamorous women Ronaldo has dated

Umunyamideli w’u Burusiya, birashoboka ko ari we Ronaldo yakundanye nawe igihe kirekire, bakamarana imyaka itanuIrina Shayk na Ronaldo wakiniraga Real Madrid bakundanye hagati ya 2010 na 2015 mbere y'uko banyura inzira zitandukanye.

3. Bibashi Basu

From Kim Kardashian to Paris Hilton - string of glamorous women Ronaldo has dated

Ronaldo n'umukinnyi w'amafilime wo mu Buhinde, Bibashi bavuzwe mu rukundo, aba bombi bigeze kugaragara basomana mu gutanga ibihembo kuri filime za Bollywood mu gushimangira umubano wabo watangiye kuva 2007.

 4. Gemma Atkinson

Gemma Atkinson shows off incredible post-baby body as she hits ...

Gemma, ni Umukinnyi wa Filime w’Umwongereza wakunze no kwamamaza amasabune cyane. Uyu nawe yakundanye na Ronaldo. Bombi bari nabo bakundanye mu 2007 ariko bakundana amezi ane gusa.

15 of Cristiano Ronaldo's Hottest Flings Who Have Us Sweating ...

5.Luana Belletti

Découvrez l'autre visage séducteur de Cristiano Ronaldo - YouTube

Umunyamideli Luana Belletti yakundanye na Ronaldo mu 2009.a Amakuru avuga ko uyu mukobwa yamenyanye na Ronaldo binyuze kuri murumuna w'uyu mukobwa ukina umupira w’amaguru bita Juliano Belletti.

Reba uburanga bw'abakobwa Cristiano Ronaldo amaze gukundana ...

Igihe, Juliano yarimo yerekeza muri Premier League muri Chelsea, byaje kuba inzira nziza y'uko mukuru we Luana amenyana na Cristiano. N'ubwo uyu mukobwa yari umunyaburanga, ntabwo bamaranye kabiri. 

6.Desiree Cordero

GIRL THINGS 💄 on Twitter:

Desiree Cordero ni umukobwa w’uburanga ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Espanye, ni Umunyesipanyoli wavuzwe mu rukundo na Cristiano mu mwaka wa 2016. 

Martunis Jersey Auction Awarding Cristiano Ronaldo 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND