Uko uba icyamamare ni ko ugenda ukundwa n’abantu benshi cyane cyane b’Ibyamamare. Abakobwa cyangwa Abagore ni bamwe bagira ibitekerezo byo hejuru mu gukunda ibyamamare muri muzika, mu mupira w’amaguru n’ahandi. Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakunzwe n’abakobwa b’ibyamamare ku Isi.
Amakuru yagiye atagwa n’ibinyamakuru bitandukanye
yemeza ko abakobwa nibura 6 bafite amazina akomeye ku mubumbe bagiye bavugwa mu rukundo n’uyu mukinnyi w’ikirangingirire
ku Isi ubu ukina mu Ikipe ya Juventus.
Kuva yabica bigacika mu ikipe Man
United, Cristiano Ronaldo ni ho abagore n’abakobwa bamusariye. Reka turebe bamwe mu bavuzwe mu rukundo na
Ronaldo mbere y'uko ahura n’umugore
we Georgina Rodriguez, babana magingo aya.
1.Kim Kardashian
Kim Kardashian, amakuru avuga ko yahuye na Ronaldo mbere y'uko ahura n’Umuhanzi w’icyamamare Kanye West. Kim na Ronaldo bahuraga rwihishwa cyane, kiriya gihe, Kim Kardashian yari mu
biruhuko byiminsi itatu muri Espagne atarahura na Kanye West.
2.Irina Shayk
Umunyamideli w’u Burusiya, birashoboka
ko ari we Ronaldo yakundanye nawe igihe
kirekire, bakamarana imyaka itanu. Irina
Shayk na Ronaldo wakiniraga Real Madrid bakundanye hagati ya 2010 na 2015 mbere y'uko
banyura inzira zitandukanye.
3. Bibashi Basu
Ronaldo n'umukinnyi w'amafilime
wo mu Buhinde, Bibashi bavuzwe mu
rukundo, aba bombi bigeze kugaragara basomana mu gutanga ibihembo kuri filime za Bollywood mu gushimangira umubano
wabo watangiye kuva 2007.
4. Gemma
Atkinson
Gemma, ni Umukinnyi wa Filime w’Umwongereza wakunze no kwamamaza amasabune
cyane. Uyu nawe yakundanye na Ronaldo. Bombi
bari nabo bakundanye mu 2007 ariko
bakundana amezi ane gusa.
5.Luana Belletti
Umunyamideli Luana Belletti yakundanye na Ronaldo mu 2009.a Amakuru avuga ko uyu mukobwa yamenyanye na
Ronaldo binyuze kuri murumuna w'uyu mukobwa ukina umupira w’amaguru bita
Juliano Belletti.
Igihe, Juliano yarimo yerekeza
muri Premier League muri Chelsea, byaje kuba inzira nziza y'uko mukuru we Luana amenyana na Cristiano. N'ubwo uyu mukobwa yari umunyaburanga, ntabwo bamaranye kabiri.
6.Desiree Cordero
Desiree Cordero ni umukobwa w’uburanga ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Espanye, ni Umunyesipanyoli wavuzwe mu rukundo na Cristiano mu mwaka wa 2016.
TANGA IGITECYEREZO