Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore, yasabye abakinnyi b’imikino itandukanye mu Rwanda kuba intangarugero mu gukurikiza amabwiriza n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Kuva
tariki ya 15 Werurwe 2020, ibikorwa byose by’imikino mu Rwanda byahagaritswe
kugeza igihe kitazwi bitewe n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana
umubare munini ku Isi.
Mu
rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, Leta y’u Rwanda yashyizeho
amabwiriza mashya ahagarika ingendo zose zitari ngombwa ndetse isaba abantu
bose kuguma mu ngo zabo.
Tariki
a 1 Mata 2020, Guverinoma y’u Rwanda yongereye igihe cyo kuguma mu ngo mu gihe
iki cyorezo kitaratanga agahenge, Minisitiri
wa Siporo, Munyangaju Aurore, yasabye abakinnyi bose kuba intangarugero mu
gukurikiza ayo mabwiriza mu butumwa yabageneye.
Yagize
ati” Bakinnyi bose, abayobozi b’amashyirahamwe yose y’imikino n’abagize Komite
Olempike y’u Rwanda, kuri uyu wa 2 Mata 2020, turizera ko mwe n’imiryango yanyu
mufite ubuzima bwiza n’umutekano muri iki gihe kitoroshye kuko Isi yose
n’igihugu cyacu, iri guhangana n’icyorezo gishya cya Coronavirus (COVID-19).
Cyaje
nka kimwe mu bihe bidasanzwe byabaye muri iki kinyejana kandi iki cyorezo
cyibasiye Isi nticyagize ingaruka ku mibereho y’abatuye Isi gusa ahubwo
cyanagize ingaruka mbi ku rwego rwa siporo kubera ingamba zo kwirinda zafashwe
zirimo guhagarika no gusubika gahunda y’ibikorwa bya siporo ku Isi hose ndetse
n’ingamba zo gufunga ibikorwa n’imipaka zafashwe na za Guverinoma zirimo
n’iyacu, hagamijwe kurinda abaturage no guhagarika ikwirakwira rya COVID-19.
Shampiyona
z’imbere mu gihugu, amarushanwa mpuzamahanga kimwe n’amajonjora y’imikino
Olempike na yo ntiyasigaye. Ibihe turimo ubu byatumye hafatwa ingamba
z’ubwirinzi zirimo no guhagarika siporo zikorerwa hanze yo mu rugo zari
zisanzwe zifasha abagore n’abagabo b’ibyiciro byose kugira ubuzima bwiza.
Minisiteri
ya Siporo irashishikariza abakinnyi bose kwitoza no gukomeza kwita ku mibiri
yabo bagakomeza kugira ubuzima bwiza kugira ngo bitegure igihe cyose imikino
yasubitswe izasubukurirwa.
Guverinoma
y’u Rwanda yishimiye icyemezo cyafashwe n’amashyirahamwe mpuzamahanga yose
y’imikino cyo gushyira imbere ubuzima n’umutekano by’abakinnyi ubwo yasubikaga
cyangwa yahagarikaga ibikorwa by’imikino byari biteganyijwe mu rwego rwo
kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19.
Twishimiye
kandi twakiriye icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Buyapani na Komite
Olempike Mpuzamahanga (IOC) cyo gusubika imikino Olempike ya Tokyo 2020 kugeza
muri Nyakanga umwaka utaha (2021).
Bakinnyi
bose, mu gihe muri mu rugo, turizera ko aya ari amahirwe ku babonye itike
y’imikino Olempike yo gukomeza kwitegura no kwitoza cyane ndetse n’abatarayibona
kwitegura gushaka iyo tike.
Mu
gihe tugitegereje twizeye ko shampiyona z’imbere mu gihugu zizasubukurwa,
turabashishikariza gukomeza imyitozo ku giti cyanyu kandi mugakurikiza
amabwiriza y’abatoza banyu muri iki gihe.
Turabashishikariza
gukomeza kuba urugero rwiza rw’imyitwarire ikwiye kubahirizwa mu kubaha ingamba
zafashwe na Guverinoma y’u Rwanda mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19.
Mugume
mu rugo, Mwirinde kandi mukomeze gukora! Ndabashimira imbaraga zose mukoresha
muhesha ishema u Rwanda binyuze muri siporo”.
TANGA IGITECYEREZO