RFL
Kigali

Premier League: Imikino isigaye izakinirwa mu muhezo amakipe yose acumbikiwe mu mahoteli

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/03/2020 14:55
0


Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ‘Premier League’ yahagaritswe habura imikino 10 ngo isozwe. Tariki 30 Mata 2020 yashyizweho by’agateganyo nk’igihe iyi mikino ishobora gusubukurwaho, gusa igihe gishobora kwiyongera ikaba ari nayo mpamvu abategura iri rushanwa bashyizeho ingamba nshya kugira ngo shampiyona irangire.



Abategura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’ bafite gahunda yo gusubukura imikino mu mpeshyi, imwe mu ngamba zafashwe na FA ni ugushaka uburyo imikino isigaye yakinwa muri Kamena na Nyakanga, ikabera muri Midlands na Londres, ariko nta bafana bahari.

Ibi bizakorwa hifashishijwe uburyo bwo gufata amakipe yose akajyanwa muri hoteli zo muri ibyo bice azakiniramo, abakinnyi bakahamara igihe bari mu kato mbere y’uko batangira gukina. Si abakinnyi gusa kuko bizaba no ku basifuzi, abanyamakuru n’abafata amashusho y’imikino mu gihe hari ibitaro Premier League izakodesha byihariye ku bakinnyi bashobora kugirira imvune zikomeye muri iyo mikino.

Ikinyamakuru The Independent cyatangaje ko amakipe ari ku gitutu cyo kubahiriza amasezerano yo kwerekana imikino yasinye bityo nta yandi mahitamo ahari uretse gukina ndetse imikino 92 yose isigaye ikazerekanwa kuri televiziyo, buri munsi hakajya haba umukino.

Intego yabyo ni ukugira ngo hagabanywe ibyago byo kugira ngo hatagira uwandura Coronavirus yamaze kugaragaza ubukana bukomeye cyane.


Premier League ishobora kuzasubukurwa mu mpeshyi ikinwa mu buryo budasanzwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND