RFL
Kigali

Borussia Dortmund yo mu Budage igiye gusubukura imyitozo muri iki gihe cya Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/03/2020 12:46
0


Ikipe ya Borussia Dortmund yo mu cyiciro cya mbere mu Budage yatangaje ko igiye gusubukura imyitozo nyuma y‘igihe abakinnyi badakorera hamwe kubera icyorezo cya Coronavirus, gusa ariko imyitozo izajya ikorwa mu buryo bushya buzatuma hirindwa ikwirakwira rya Coronavirus.



Muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye by’Isi, ibikorwa b’imikino byabaye bisubitswe amakipe menshi atanga ikiruhuko ku bakinnyi bayo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iyi ndwara.

Abakinnyi b’iyi kipe bamaze igihe bakorera imyitozo ku giti cyabo mu ngo zabo, gusa ariko ntibabonaga n’umwanya na muto wo gukorana na bagenzi babo bakinana.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’iyi kipe bushaka uburyo bwahuriza abakinnyi hamwe bagakora imyitozo bari kumwe mu rwego rwo kwitegura imikino itandukanye mu marushanwa atandukanye iyi kipe izakina mu gihe ibikorwa by’imikino bizaba bisubukuwe ku mugabane w’i Burayi.

Emri Can wakiniye amakipe atandukanye i Burayi kuri ubu akinira Borussia Dortmund, yatangaje ko abakinnyi ba Dortmund bagiye gukomeza imyitozo mu buryo budasanzwe.

Abakinnyi bose ba Borussia Dortmund bazapimwa hazuzumwe niba ari bazima, hanyuma abakinnyi bose bagabanywe mu matsinda ya babiri babiri ubundi abe ari bo bazajya bakorana.

Abakinnyi babiri babiri bazaja bakora imyitozo yiganjemo gukorera muri gymnastic cyane ndetse no gukora ku mupira cyane.

Ibi ngo bizafasha abakinyi b’iyi kipe kuguma mu mwuka umwe wo guhatana no guhangana ndetse no gukorana imbaraga ku buryo nta kibazo bazagira ubwo ibikorwa by’imikino bizaba bisubukuye.

Muri iki gihe cya Coronavirus nta myitozo rusange iri gukorwa ku makipe, kuko abakinnyi bahawe ikiruhuko  mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira r’icyorezo cya Coronavirus.

Dortmund ibaye ikipe ya mbere itangaje ko igiye gusubukura imyitozo mu gihe andi makipe yafunze ibibuga byayo.


Ikipe ya Borussia Dortmund igiye gukora imyitozo mu buryo bushya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND