RFL
Kigali

Mu Rwanda hatangijwe urubuga wakumviraho zimwe mu nkuru zanditswe mu bitabo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/03/2020 16:21
0


Muri ibi bihe bikomeye byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ubucuruzi bwinshi bwahagaze aho abantu bose basabwa kuguma mu ngo zabo. Bumwe mu bucuruzi bwahagaze harimo n’inzu zisanzwe zitangaza ibitabo mu Rwanda.



Ni muri urwo rwego, rwiyemezamirimo Fiston Mudacumura, usanzwe ufite inzu itangaza ibitabo yitwa Mudacumura Publishing House yabwiye InyaRwanda.com ko yatangije urubuga yise 'www.haapastore.com', umuntu ashobora kumviraho zimwe mu nkuru batangaje mu bitabo. Mudacumura avuga ko gusura uru rubuga ni bimwe mu byafasha abantu kuticwa n'irungu, ikindi waba umwanya mwiza wo kuganira no kwigisha abana babo.

Uru rubuga ruje rushamikiye ku mushinga “HAAPA (Hadithi za Africa Pamoja)” biri mu Giswahili. Ugereranyije mu Kinyarwanda, ni urubuga rw’inkuru zo muri Africa ariko mu Ndimi Nyafurika. Gusa uru rubuga byagaragaye ko rushobora kugirira akamaro kenshi n’abandi batangaza ibihangano cyangwa ibikorwa bishingiye ku buvanganzo nyemvugo muri Afurika no hanze.


Fiston Mudacumura watangije uru rubuga

Uru rubuga rwemerera umuntu wese kuba yafunguzamo konti, akajya abikamo ibikorwa bye cyangwa ibihangano biri mu majwi, ndetse no kuba yabicururizaho muri iki gihe cyo kwirinda #Covid19 aho buri umwe yirirwa iwe mu rugo. Fiston Mudacumura yavuze ko abazungukira muri uru rubuga harimo abaririmbyi, abasizi bafite imivugo abigisha iyobokama n'abandi.

Yagize ati "Urubuga ntirureba gusa abatangaza ibitabo mu majwi, ahubwo n’abaririmbyi, abanyamuziki, abasizi bafite imivugo, ikinamico mu majwi, abigisha iyobokamana, abahwituzi n'abandi bashobora kurukoresha begerana n’abafana cyangwa abayoboke babo. Urubuga rwemerera ba nyiri ibikorwa cyangwa ibihangano mu majwi kuba babicurizaho babishatse." 

Asobanura uko ba nyiri ibihangano bashobora gucururiza kuri uru rubuga, yavuze ko abantu bashobora kugura uburenganzira bwo kumva ibyo bikorwa banyuze kuri uru rubuga. Ati "Kuko kuri ubu, umuntu ashobora kugura uburenganzira bwo kumva ibyo bikorwa cyangwa ibihangnao, yishyuye akoresheje MTN Mobile money ndetse na Paypal ku bari hanze y’igihugu." 

Ibi bikaba byafasha abanyarwanda n’abandi kumva inkuru n’ibiganiro mu majwi muri ibi bihe byo kwirinda #Covid19; abantu batavuye mu ngo zabo. Kuri ubu, uru rubuga rufite inkuru z’ibitabo (Audiobooks) mu majwi zigera ku ijana, ushobora kumva wishyuye amafaranga atarenze Magana abiri y’amanyarwanda 200 Rwf (0.2$) kuri Mobile money cg Paypal. 

Rwiyemezamirimo watangije uru urubuga, arakangurira n’abandi bafite ibikorwa cyangwa ibihangano biri mu majwi kuba bakifashisha uru rubuga bacururizaho, ariko bakomeza gushyikirana n’abafana cyangwa abayoboke babo bari mu ngo n’ahandi bari kwirindira ukwiyongera kwa #CoronaVirus.

Fiston Mudacumura ni umwe mu bafite ibigo bikiyubaka “Mudacumura Publishing House”, bicumbikiwe mu kigo gishinzwe guteza imbere udushya mu bijyanye n’ubushabitsi muri tekinoloji mu nganda z’umuco cyane cyane iz’amajwi n’amashusho “ICT Innovation Center for Audio visual”, ku Kicukiro. Iki kigo kikaba cyaratangijwe na RDB ku bufatanye na KOICA.


Zimwe mu nkuru wasanga kuri uru rubuga

KANDA HANO USURE URU RUBUGA NTIWICWE N'IRUNGU MURI IYI MINSI YO KU #GUMAMURUGO MU KWIRINDA COVID-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND