Umunyabigwi ukomoka muri Pologne akanaba rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski, n’umugore we Anna batanze inkunga ya miliyoni imwe y’ama-Euro, asaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha abatuye Isi muguhangana n’icyorezo cya coronavirus.
Ntabwo
ari umuryango wa Robert Lewandowski watanze inkunga gusa kuko na bagenzi be bakina mu Budage ndetse n’abandi
bahavuka nabo batanze umusanzu wabo ufatika mu guhangana n’icyorezo cya
Coronavirus cyibasiye abatuye Isi muri iki gihe.
Leon
Goretzka na Joshua Kimmich bakinana muri Bayern, na bo bashinze ikigega cyo
kurwanya coronavirus bise "We Kick Corona", aho na bo batanze
miliyoni imwe y’ama-euro.
Leroy
Sane uvuka mu Budage ariko ukinira Manchester City yo mu Bwongereza, na we yatanze inkunga y’amafaranga yo gufasha abatuye Isi kurwanya virus
ya Corona imaze guhitana umubare mwinshi byumwihariko mu bihugu by’i Burayi
birimo u Butaliyani.
Umuryango
wa Lewandowski waganiriye n’ikinyamakuru daily mail dukesha iyi nkuru wagize uti:
"Tuzi neza ibihe bikomeye biriho ubu". Uyu munsi twese turi gukina
hamwe mu ikipe imwe. Reka dukomere muri uru rugamba. Niba hari umuntu dushoboye
gufasha, reka tumufashe".
"Uko
ibintu bimeze kuri ubu biragira ingaruka kuri buri wese muri twe, rero turasaba
gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzobere".
Kuri
ubu ikigega "We Kick Corona” kimaze gukusanya arenga miliyoni 2.5
z’ama-euro, aya mafaranga azunganira imiryango ifasha n’ibigo byita ku mbabare muri
ibi bihe bikomeye Isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya Virus ya Corona.
Abakinnyi
ndetse n’abandi bantu bifite mu rwego rw’ubukungu bari kugerageza uko bashoboye
bakikora ku mufuka bagatanga inkunga inyuze mu mafaranga cyangwa ibikoresho
byifashishwa mu kwirinda no guhangana n’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.
Lewandowski n'umugore we batanze asaga Miliyari y'amafaranga y'u Rwanda mu guhangana na Coronavirus
Leon Goretzka na Kimmichi bamaze gukusanya amafaranga menshi yo gufasha abazahajwe na Coronavirus
TANGA IGITECYEREZO