RFL
Kigali

"N'iyo nagira imyaka 80 nzakomeza gukina filime" Mama Nick wegukanye igihembo muri Rwanda international Movie Awards-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/03/2020 19:07
0


Mukakamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick muri filime y’uruhererekane ya City Maid n’izindi, yatangaje ko azakomeza gukina filime n'ubwo yaba atakibasha kwisomera.



Yabitangaje nyuma yo kwegukana igihembo cya ‘Best Actress mu bihembo by’abakinnyi ba filime bahize abandi muri Rwanda International Movie Awards People’s Choice’ byatanzwe kuwa Gatandatu tariki 07 Werurwe 2020 muri Kigali Convention Center.

Ni ku nshuro ya karindwi hatangwa ibihembo bya Rwanda International Movie Awards bika inshuro ya mbere byari bitanzwe ari mpuzamahanga aho byitabiriwe n’abafite aho bahuriye na Cinema bo muri Kenya, Uganda, Burundi n’ahandi.

Mama Nick yabwiye INYARWANDA ko yishimiye igihembo yegukanye avuga ko yari afite umubare munini w’abafana bo mu Rwanda n’abo mu muhanga bamukunda batari biteguye ko ataha amara masa.   

Yagize ati “Birantunguye ariko birananshimishije. Ariko mu by’ukuri ntabwo nabona icyo mvuga. Nari mfite abafana ku buryo ahari iyo ntari kucyakira sinzi uko abantu bari kubitekereza, bari kubigaya cyane.”

Mama Nick avuga ko imibare igaragaza ko ari we ufite abafana benshi bo mu muhanga bamutoye banyuze kuri InyaRwanda.com ugereranyije n’abandi bakinnyi bari bahataniye iki gihembo.

Yavuze ko ingendo bakoze biyamamaza zamuhaye ishusho y’uko ibyo bakina byarenze imbibi ashingiye ku kuba hari abanyeshuri, abana n’abandi bagiye basubiramo ibyo bakina.

Yavuze ko hari igihe cyageze acika intege ariko abana be n’inshuti ze bamugira inama yo gukomeza ari nayo mpamvu yiyemeje ko azakomeza gukina filime kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka. 

Ati “…Navuze ko niyo nagira imyaka 80, niyo bajya bansomera ntakibasha kureba ngo nsome, nzakina.”

Ntiyerura neza ngo avuge impamvu yari igiye gutuma ahagarika gukina filime kuko ngo ‘vuga uziga ni umwana w’umunyarwanda’. Yavuze ko agiye guharanira gushyira imbaraga mu rugendo rwe rwa filime akigaragaza mu isura itandukanye.

Mama Nick ari mu bakinnyi ba filime nyarwanda bafite umubare munini ubakunda. Isura ye igaragara muri filime nyinshi zikomeye aho akina mu myanya itandukanye.

Inkuru bifitanye isano: Papa Sava, Mama Nick, Bamenya n'abandi begukanye ibihembo muri Rwanda International Movie Awards

Mama Nick yashyikirijwe na Ndayisaba Ben Claude igihembo cya 'Best Actress People's Choice' ashimangira ko azakomeza gukina filime


Mama Nick yavuze ko hari igihe yatekereje kureka gukina filime ariko abana be n'inshuti bamugira inama

KANDA HANO: MAMA NICK YAVUZE KO NUBWO YAGIRA IMYAKA 80 AZAKOMEZA GUKINA FILIME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND