Kigali

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC yateye ivi – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/03/2020 9:45
0


Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru kuri Quiet Heaven i Nyarutarama, ni bwo umukinnyi ukinira APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu, yafashe icyemezo gikomeye yerekana umukunzi we ku mugaragaro anamusaba ko bazabana akaramata maze aramwemerera.



Sefu yateye ivi asaba Mushambokazi Belyse bamaranye igihe bakundana kuzamubera umugore bazabana akaramata. Aha Mushambokazi byamunaniye kwiyumanganya ntiyahisha amarangamutima ye kuko yahise yemerera Sefu atazuyazuyaje kuzamubera umugore.

Kuri ubu Sefu akinira ikipe ya APR FC, nyuma yo kuva muri Rayon Sports umwaka uswhize nyuma yuko yari arangije amasezerano akanga kongera andi. Sefu yageze muri Rayon sports hagati mu mwaka wa 2015 asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu myaka ibiri ye ya mbere muri Gikundiro Sefu yakoze ibishoboka byose afatanya na bagenzi be gutwara igikombe cy’Amahoro 2016 banatwara igikombe cya shampiyona 2016-2017. Mu 2017 na 2018 Sefu yafashije Rayon Sports kwegukana ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund.

Niyonzima Olivier kandi yafatanyije na Rayon Sports kugera mu mikino ya ¼ cya Total CAF Confederation Cup 2018 baza gukurwamo na Enyimba SC yo muri Nigeria.

Niyonzima  Olivier yegukanye igikombe cy’Intwari 2020, kikaba ari nacyo gikombe rukumbi amaze gutwarana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, gusa akaba afite amahirwe n’abagenzi be bakinana yo kwegukana ibikombe birenze kimwe muri uyu mwaka w’imikino.


Mushambokazi yavuze ati"Ndabyemeye"



Sefu yafashe icyemezo cya Kigabo asaba uwo akunda kuzamubera umugore


Sefu yari amaze igihe akundana na Mushambokazi


Sefu yakiniye Rayon Sports igihe kirekire


Kuri ubu Sefu akinira APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND