Abakinnyi b’abanyafurika bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bagiye guhurira muri Uganda mu mukino uzabahuza n’abakinnyi b’abagande bakanyujijeho mu myaka ishize, ukaba ari umukino uzabera Namboole Stadium mu rwego rwo kwishimira ku nshuro ya kane ubucuti buri hagati y’Ubufaransa na Uganda.
Nkuko
ikinyamakuru ‘The new vision’ kibitangaza, Leta ya Uganda ifatanyije na
Ambasade y’ubufaransa muri Uganda bateguye uyu muhango bifuza ko banyuza
ubutumwa bwabo mu mupira w’amaguru kuko aricyo kintu abagande bahuriramo
kurusha ibindi.
Si
ibyo gusa kuko uretse umukino w’amateka uzasigara mu mitwe y’abagande benshi,
uzahuza abakinnyi hafi yabose bamamaye ku mugabane wa Afurika n’abakinnyi
bakanyujijeho muri Uganda, bazasangira, babyine ndetse n’ingabo zikore
imyiyereko.
Ikipe
y’abakinnyi babanyafurika batumiwe barimo: Didier Drogba, Nwankwo Kanu, Yaya
Toure, Samuel Eto’o, El Hadji Diouf, Emmanuel Eboue, Didier Zokola, Taribo
West, Mohammed Sissoko, Robert Kidiaba, Shabani Nonda, Geremie Njitap, Benjani
Mwaruwari, Tresor Lomana Luar, Khalilou Fadiga, Olivier Kapo, Nkongolo Ilunga,
Moustapha Kamara, Aliou Goloko, Allasane Ndour, Kossi Agassa, na Aboubakari
Camara.
Mu
gihe ikipe y’abakinnyi bakanyujijeho batoranyijwe muri Uganda bagizwe na Geoffrey
Massa uzaba ari na kapiteni w’iyi kipe, Ibrahim Mugisha, Simeone Masaba,
Nestroy Kizito, Richard Malinga, Edward Kalungi, Dan Wagaluka, Vincent Kayizzi,
Hakim Magumba, Patrick Ochan, Noah Babadi Kasule, Geoffrey Sserunkuma, Hassan
Mubiru, Robert Ssentongo, Steven Bengo, na Brian Umony.
Abagande
bakazaba batozwa na Andy Lule afatanyije na Paul Mukatabala.
Ukaba
ari umukino uteganyijwe kuba tariki 22 Werurwe 2020, ukazabera Namboole
Stadium.
Ibihangange bya Afurika mu minsi iri imbere biraba biri Namboole Stadium
TANGA IGITECYEREZO