RFL
Kigali

UEFA Champions League: Bayern Munich yanyagiye Chelsea iyisanze mu rugo, Napoli igwa miswi na FC Barcelone – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/02/2020 11:16
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ku mugabane w’i Burayi hakinwaga imikino ibanza ya 1/8 mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, UEFA Champions League, aho ku kibuga cya Stamford Bridge Chelsea FC yari mu rugo yahatsindiwe na Bayern Munich yo mu Budage ibitego 3-0, mu gihe FC Barcelone yakuye inota rimwe mu Butaliyani.



Imbere y’abafana bayo bari baje kuyitera ingabo mu bitugu ku kibuga cya Stamford Bridge, Chelsea FC yanyagiwe ibitego 3-0 na Bayern Munich bituma amahirwe yo kugera muri ¼ cy’irangiza ayoyoka.

Chelsea FC yinjiye mu kibuga idafite kizigenza wayo mu kibuga hagati,N’golo Kante wavunitse,yaje muri uyu mukino ifite gahunda yo kuzibira impande za Bayern zikomeye cyane aho umutoza Frank Lampard yakinishije ba myugariro 5.

Mu gice cya mbere Bayern yarushije ikipe ya Chelsea FC ku buryo bugaragara ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonye arimo umupira Gnabry yahaye Muller awuteye n’umutwe ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Chelsea FC nayo yabonye uburyo bukomeye ubwo Mason Mount yasigaranaga n’umunyezamu Neuer agerageza kumuroba ariko umupira arawugarura usanga Barkley wenyine mu rubuga rw’amahina awuteye awushota umunyezamu uragaruka.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi ari 0-0.

Bayern Munich ikunda gusya itanzitse mu gice cya kabiri by’umwihariko ku makipe yo mu Bwongereza, kuko abibuka neza  yatsinze Arsenal ibitego 5 muri 2017, ndetse n’umwaka ushize Tottenham 7-2 birimo 5 yinjije mu gice cya kabiri .

Yinjiye mu kibuga n’ubundi yariye karungu, ku munota wa 51 Serge Gnabry yatsinze igitego cya mbere ku mupira wari uvuye kwa Lewandowski.

Nyuma y’iminota itatu gusa, ku munota wa 54  Serge Gnabry  na none yatsinze igitego cya kabiri na none ku mupira yahawe na Robert Lewandoaski.

Lewandowski uzwi ho kuneka cyane, yatsinze igitego cya 3 cy’agashinguracumu ku munota wa 76 ku mupira mwiza yahawe na Alphonso.

Muri uyu mukino Chelsea yabonye ikarita itukura yahawe Marcos Alonso nyuma yo gukubita inkokora Robert Lewandowski ku munota wa 83.

Uyu mugabo akaba yiyongereye kuri Jorginho nawe utazakina umukino wo kwishyura kubera ikarita y’umuhondo yahawe, bose bakiyongera kuri Kante wavunitse utanagaragaye kuri uyu mukino.

Mu wundi mukino, mu Butaliyani  ikipe ya Napoli yari yakiriye FC Barcelona ku kibuga cyayo ariko birangira banganyije igitego 1-1.

Napoli niyo yafunguye amazamu ku munota wa 30 ibifashijwemo na Dries Mertens hanyuma Antoine Griezmann yishyurira FC Barcelona ku munota wa 57.

FC Barcelona yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko Arturo Vidal yahawe ikarita itukura nyuma yo guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.


Lewandowski yahushije uburyo bwinshi muri uyu mukino


Chelsea yahushije igitego cya Olivier Giroud


Serge Gnabry yatsinze ibitego bibiri


Gnabry yishimira intsinzi

Lewandowski yatsinze igitego cya Gatatu

Alonso yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita inkokora Robert


Lampard yarushijwe na Bayern Munich

Abakinnyi ba Bayern bashimira abafana babo 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND