RFL
Kigali

SKOL yatumiye The Ben mu bitaramo bya Tour Du Rwanda 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2020 22:32
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumiwe na Skol Brewery Ltd, uruganda rwenga rukanatunganya ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye mu bitaramo 3 by’irushanwa ry’isiganwa ry’amagare rya Tour Du Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 12.



The Ben yatumiwe nk’umuhanzi w’Imena uzaririmba mu gitaramo cyo kuwa 23 Gashyantare 2020 ku Kimironko; Kuwa 27 Gashyantare 2020 mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no kuwa 29 Gashyantare 2020 i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Uruganda rwa SKOL rwihariye imyidagaduro mu Rwanda ndetse rutera inkunga ikipe ya Rayon Sports. Mu bihe bitandukanye SKOL yateye inkunga ibitaramo bikomeye ndetse yifashisha abahanzi b’Imena mu gutanga ibyishimo ku bakiriya babo. 

The Ben ari imbere mu bahanzi b’abanyarwanda baba mu muhanga bafite igikundiro kidasanzwe. Agiye gusendereza ibyishimo by’abanywanyi ba Tour Du Rwanda nyuma y’uko aririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye kuwa 01 Mutarama 2020.

Ni umuhanzi w’umuhanga waguye umubano akorana n’abahanzi b’abanyamahanga bakomeye. Aherutse gusohora indirimbo “Can’t Get Enough” ya Otile Brown wo muri Kenya, “Ndaje”, “Vazi” n’izindi. 

Uyu muhanzi aherutse gusinya amasezerano y'imikoranire na Onomo Hotel aho bamwemereye kumushyigikira mu kazi ke nawe akamenyekanisha ibikorwa byabo.

Polisi y’u Rwanda yamenyesheje  “Abaturarwanda bose ko isiganwa ry'amagare rya Tour Du Rwanda 2020, riteganyijwe kuri uyu wa 23 Gashyantare 2020 kugeza 01 Werurwe, isiganwa rizahera Kigali Arena, saa mbiri, berekeze Rwamagana, bagaruke, risorezwe Kimironko.” 

“Tuboneyeho gusaba abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa gukurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n'abapolisi no kwirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka nko kwegera cyane inkengero z'umuhanda cyangwa kujyana abana ndetse no kubasiga bonyine hafi y'umuhanda.”

Tour du Rwanda 2020, izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu azahagararira u Rwanda, ari yo Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA (Skol and Adrien Cycling Academy).

Isiganwa ry’amagare 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 12, rizatangira ku itariki 23 Gashyantare aho rizasozwa ku itariki ya 1 Werurwe 2020, rikazibirwa n’amakipe y’ibihugu birimo u Rwanda, Algerie, Ethiopie na Erythrée.

Inzira za Tour du Rwanda 2020:

Agace ka 1: kuwa 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114,4 Km

Agace ka 2: kuwa 24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120,5 Km

Agace ka 3: Kuwa 25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142,0 Km

Agace ka 4: Kuwa 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206,3 Km

Agace ka 5: Kuwa 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84,7 Km

Agace ka 6: Kuwa 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga:127,3 Km

Agace ka 7: Kuwa 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo (Intwari) - Kwa Mutwe - Kuri 40: 4,5 Km.

Agace ka 8: Kuwa1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero: 89,3 Km

SKOL yatumiye The Ben gutaramana n'abakiriya bayo muri Tour Du Rwanda 2020

The Ben aherutse gutanga ibyishimo mu gitaramo cya East African Party 2020







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND