RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Sherrie Silver na Atome binjiye mu kanama nkemurampaka

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:22/02/2020 21:17
0


Umubyinnyikazi wabigize umwuga Sherrie Silver na Ntarindwa Diogene wamamaye nka Atome mu rwenya binjiye mu kanama nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 kaza kwemeza uwegukana ikamba.



Mu iri joro ryo ku wa 22 Gashyantare 2020 mu nyubako ya Intare Conference Arena ni ho habereye isozwa ry'irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, mu gutora umukobwa usimbura Nimwiza Meghan.

Ni abakobwa 19 bahatanye nyuma y’ibyumweru bibiri bari bamaze bakora umwiherero mu karere ka Bugesera. Umukobwa wambikwa ikamba ni uba yahize abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco.

Ibi bikaza guhabwa umugisha n’abagize akanama nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly watangiye kuva mu majonjora y’ibanze kugeza ubu, Umunyamakurukazi Evelyne Umurerwa wagaragaraye mu majonjora y’ibanze gusa, Umunyamakuru Munyaneza James  wa The New Times wagaragaye mu gutora abakobwa 20 bajya mu mwiherero.

Harimo kandi umukinnyi w’ikinamico akaba n’umunyarwenya Ntarindwa Diogene wamamaye nka Atome ndetse na Sherrie Silver umubyinnyi w’umunyarwandakazi uba mu Bwongereza. Aba uko ari babiri ni ubwa mbere baje muri iri rushanwa. Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 ni ubwa kabiri agaragaye muri aka kanama nkemurampaka. 


Ntarindwa Diogene ni bwo bwa mbere yinjiye mu kanama nkemurampaka

Sherrie Silver

Umurerwa Evelyne

Abakemurampaka batanu bagiye gutanga amanota muri Miss Rwanda 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND