RFL
Kigali

Gahunda y'ibitaramo Safi Madiba azakorera muri Amerika na Canada

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:15/02/2020 13:15
0


Umuhanzi Safi Madiba yatangaje amatariki n'aho azakorera ibitaramo bizabera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no muri Canada.



Iby'urugendo rwa Safi Madiba ku mugabane w'Amerika yabitangaje mu mpera za Mutarama aho yavuze ko azataramira ku nshuro ya mbere abakunzi be batuye muri Amerika na Canada.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020 nibwo Safi yashyize ahagaragara uduce azataramiramo n'igihe bizabera. Byose bizaba muri Gicurasi 2020.

Azatangirira muri Leta  Zunze Ubumwe z'Amerika tariki ya 02 Gicurasi muri Mane [Portland], tariki 08 azataramira Ottawa muri Canada, Tariki 09 asubire muri Amerika mu Mujyi wa Buffalo muri New York.

Azaruhuka icyumweru kimwe ubundi akomereze muri Canada mu Mujyi wa Edmonton tariki 15 Gicurasi 2020 asoreze Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Canada azatera ibuye rimwe yice inyoni ebyiri kuko azabasha gusura umugore we Niyonizera Judithe utuye muri Canada ndetse hari ibivugwa ko ashobora kuguma yo.

Bizaba ari ku nshuro ya mbere Safi Madiba agiye gutaramira mu mahanga kuva yatandukana n'itsinda rya Urban Boys mu 2017.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND