Umuhanzi Muneza Christopher yashyize hanze indirimbo yise Breath nk’impano yageneye abafana be ku munsi benshi bizihizaho umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin.
Iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Studio ya The Sound Records ikorwamo na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yakozwe na Bagenzi Bernard. “Breath” ni indirimbo yuzuyemo amagambo aryohereye umusore abwira umukunzi we ko yamwihebeye nta wundi wamusimbura.
Christopher yashyize
hanze iyi ndirimbo ku munsi wa Saint Valentin nk’impano yageneye abari mu
rukundo ndetse n’abafana be muri rusange.
Ni umunsi kandi w’amateka
kuri uyu musore dore ko buri mwaka awukoraho igitaramo gikomeye. Kuri uyu wa
Gatanu akaba ari butaramire muri Kigali Convention Center aho asangira
urubyiniro n’itsinda rya Kassav ryakanyujijeho mu njyana ya Zouk.
Iyi ndirimbo ni iya kane iri kuri alubumu ya gatatu Christopher yitegura gushyira hanze. Ije nyuma ya “Ko Wakonje”, “Izina Ryanjye”, na “Ndakwemera.” Iyi alubumu ataratangaza igihe izasohokera n’izina ryayo izaba ikurikira “Habona” yo mu 2014 n’Ijuru Rito yo mu 2017.
Christopher yageneye impano abakunzi be kuri Saint Valentin
TANGA IGITECYEREZO