RFL
Kigali

Christopher yageneye impano abakunzi be ku munsi wa Saint Valentin-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:14/02/2020 16:40
0


Umuhanzi Muneza Christopher yashyize hanze indirimbo yise Breath nk’impano yageneye abafana be ku munsi benshi bizihizaho umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin.



Iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Studio ya The Sound Records ikorwamo na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yakozwe na Bagenzi Bernard. “Breath” ni indirimbo yuzuyemo amagambo aryohereye umusore abwira umukunzi we ko yamwihebeye nta wundi wamusimbura.

Christopher yashyize hanze iyi ndirimbo ku munsi wa Saint Valentin nk’impano yageneye abari mu rukundo ndetse n’abafana be muri rusange.

Ni umunsi kandi w’amateka kuri uyu musore dore ko buri mwaka awukoraho igitaramo gikomeye. Kuri uyu wa Gatanu akaba ari butaramire muri Kigali Convention Center aho asangira urubyiniro n’itsinda rya Kassav ryakanyujijeho mu njyana ya Zouk.

Iyi ndirimbo ni iya kane iri kuri alubumu ya gatatu Christopher yitegura gushyira hanze. Ije nyuma ya “Ko Wakonje”, “Izina Ryanjye”, na “Ndakwemera.” Iyi alubumu ataratangaza igihe izasohokera n’izina ryayo izaba ikurikira  “Habona” yo mu 2014 n’Ijuru Rito yo mu 2017.

Christopher yageneye impano abakunzi be kuri Saint Valentin

REBA BREATH YA CHRISTOPHER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND