RFL
Kigali

RIB yemeje ko ikurikiranyeho Kizito Mihigo ibyaha birimo kwifatanya n'imitwe y'iterabwoba

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:14/02/2020 14:11
1


Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwatangaje ko bwashyikirijwe umuhanzi Kizito Mihigo aho akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kujya mu mitwe y’iterabwoba.



Amakuru y’itabwa muri yombi rya Kizito Mihigo yamenyekanye bwa mbere kuri uyu wa Kane Tariki 13 Mutarama 2020, ariko inzego zibishinzwe zari zirinze kugira icyo zibivugaho. Byavugwaga ko yafatiwe mu Karere ka Nyaruguru agerageza kwambuka agana mu gihugu cy’u Burundi.

Kuri uyu wa Gatanu, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, rwatangaje ko rwashyikirijwe uyu muhanzi aho akekwaho ibyaba bitatu birimo gutanga ruswa, kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko agamije kujya mu mitwe y’iterabwoba.

Itangazo riragira riti “Kuwa 13/2/2020 ku gicamunsi inzego z'umutekano zashyikirije RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ajya i Burundi.”

“Arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko agamije kujya kwifatanya n'imitwe y'iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”


RIB yemeje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi

Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Tariki 14 Nzeli 2018, Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa barimo na Kizito Mihigo maze uyu muhanzi asubira mu buzima busanzwe aho yagaragaje ukwicuza, guhinduka no kongera gutanga umusanzu we binyuze mu buhanzi.

Kizito yafashwe ashaka kujya mu mitwe y'iterabwoba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco4 years ago
    Ekoko ubwo nukuri cg afitanye n'umuntu ikibazo akamubeshyera? agamije kumwicira izina doreko tumukunda tutari bacye imana imurengerepe, numva atabikora





Inyarwanda BACKGROUND