Kigali

Kizito Mihigo mu minsi 516 inyuma y’inkuta enye z'i Mageragere

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:14/02/2020 22:01
3


Hari mu masaha y’igitondo ubwo inkuru yatangiraga gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko umuhanzi Kizito Mihigo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ubwo yageragezaga kwambuka ajya mu Burundi anyuze mu nzira zitemewe mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.



Iyo nkuru igitangazwa kuri uyu wa Kane, abantu benshi ntibabyemeye dore ko n’inzego byavugwaga ko zimufite zirinze kugira icyo zitangaza kuri uwo munsi, bituma abantu bakomeza kujya mu giharihiro. Ibibazo byari byinshi! Ese ni byo koko? Ese yacikiye iki? Ubundi se ntiyemerewe kujya mu mahanga? N’imbabazi Perezida yamuhaye ubu koko yakongera?

Umuturage umwe wavuganye na Radiyo Ijwi rya Amerika yahamije ko yiboneye n’amaso ye Kizito Mihigo yambaye ikote ry’imbeho afite n’igikapu kinini ubwo yageragezaga kujya mu Burundi. Uyu muturage yavuze ko Kizito Mihigo yaburaga nk’iminota itanu gusa ngo ave ku butaka bw’u Rwanda ariko akabonwa n’abaturage ari mu gashyamba bahise bamuhururiza inzego z’umutekano.

Ifoto yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, igaragaza Kizito Mihigo yambaye umupira w’umukara n’ikote ry’imbeho ryirabura, ipantalo ya Jeans y’ubururu n’inkweto za siporo z’ubururu.

Mu maguru ye hateretse igikapu cyo mugongo, ahagararanye kandi n’undi mugabo, bivugwa ko basanzwe bakorana, ufite igikapu kinini gishwetse na Bibiliya Ntagatifu mu kiganza cy’ibumoso. Bari kumwe kandi n’undi musaza bivugwa ko ari we wabafashaga gushaka inzira ibambutsa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14/02/2020 ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi. Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter, yavuze ko Kizito akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko agamije kujya kwifatanya n'imitwe y'iterabwoba irwanya u Rwanda ndetse anakekwaho icyaha cya ruswa. Banditse bati:

Kuwa 13/2/2020 ku gicamunsi Inzego z'Umutekano zashyikirije #RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ajya i Burundi. Arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko agamije kujya kwifatanya n'imitwe y'iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Mu 2015 Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Tariki 18 Nzeli 2018 ni bwo yasohotse muri Gereza ya Mageragere nyuma y’imbabazi yari amaze guhabwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu gukora iyi nkuru, umunyamakuru yifashishije telefone ye abaze asanga Kizito Mihigo yari amaze iminsi 516 mu buzima busanzwe. Ese yabayeho ate, ni ibiki byamuranze muri iki gihe?

Kizito n’ingamba nshya

Mbere y’uko Kizito akatirwa n’urukiko byari bigoranye kuri benshi ko yaba yarakoze ibi byaha dore ko yari umuhanzi ukunzwe kandi ukorana bya hafi na leta.

Bamwe batangiye babyita ikinamico abandi babyita akarengane ariko batungurwa no kumva nyir’ubwite nta na kimwe ahakana.

Ubwo yafungurwaga Kizito Mihigo yahamije ko imyaka ine yamaze mu buroko yamubereye nk’ishuri rya kaminuza ndetse yicujije ibyaha yakoze.

Mu rukiko yaburaganaga atakamba ndetse yanditse amaburwa menshi asaba imbabazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame kugeza aciye inkoni izamba akemeza ko arekurwa.

Kizito yasohokanye ishimwe kuri Perezida Kagame ndetse amwizeza ko agiye gufatanya n’abanyarwanda kubaka igihugu, agatanga umusanzu we nk’umuhanzi cyane cyane yibanda ku kubaka amahoro n’ubwiyunge mu bantu.

Kizito yakomeje gukora ku ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kizito mu buhanzi

Ubuzima bw’uyu musore bwose bwaranzwe no gukunda no gukora umuziki ndetse ni na byo byatumye akundwa bihebuje n’abatari bake. Akiva muri gereza yabanje gufata ikiruhuko hashize amezi abiri ashyira hanze indirimbo yise “Aho Kuguhomba Yaguhombya” ivuga ku byo yanyuzemo.

Iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake ikubiyemo isomo yakuye muri gereza. Kizito ati "Gufungwa kwanjye byampombeje byinshi, ariko kandi byanyegereje Imana. Urumva rero ko nahombye ibintu n’abantu nunguka Imana. Nahombye ubuzima nunguka ubugingo".

Yagiye ashyira hanze izindi ndirimbo haba izivuga ku ijambo ry’Imana cyangwa se kuri Kiliziya Gatolika nk’iyitwa “Tereza w’Umwana Yezu”, “Vive Le Pardon” n’izindi.

Yahimbye indirimbo zivuga ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo iyitwa Kubabarira “Ntibivuze Kwibagirwa”, “Abarinzi b’Amateka” n’iyitwa “Bari Beza.”

Yakoze izivuga ku Rwanda “Sugira Usagambe Rwanda” yakoranye na Ngabonziza Augustin na “Uzabe Intwari” ishishakiriza abakiri bato kugira umutima wo gukunda igihugu no kuba intwari.

Kizito yakoze ibitaramo mu bice bitandukanye by’u Rwanda ariko aririmbira muri za Kiliziya. Yari amaze kwigisha abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye amasomo ya muzika mu biruhuko bibiri byashize.

Kizito yakoze ibitaramo bitandukanye nyuma yo gufungurwa

Kizito wirekuye n’imbuga nkoranyambaga

Mbere y’uko atabwa muri yombi mu 2014, ntabwo ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ryari rifite umuvuduko nk’uwo ririho ubu. Icyo gihe Kizito yakoreshaga Facebook na Twitter gusa.

Agisubira mu buzima busanzwe yabaye nk’ugiye i buryasazi azimira bunguri. Yabonye ko kugira ngo yongere kwigarurira abantu agomba gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga yibanda kuri Instagram ikoreshwa n’urubyiruko rwinshi.

Yatangiriye kuri zeru ubu yari amaze kugira abamukurikira bagera ku bihumbi 106 ndetse yahawe ikimenyetso cy’uko yemewe [verified].

Kizito yashatse umuntu uzajya umufotora akanamufatira amashusho aho agiye hose cyane mu bikorwa bye bya muzika ubundi akayahata abamukurikira. Uretse ibya muzika Kizito yashyiragaho n’ubuzima bwe busanzwe ari kumwe n’inshuti mu rugo cyangwa ahandi, atetse, ari mu bikorwa by’umuganda rusange n’ibindi.

Uburyo Kizito yirekuraga bitandukanye n’uko yari ameze atarafungwa. Mbere yari umuntu utuje cyane ndetse udakunda kugendana n’ibigezweho cyane mu rubyiruko, byabaga bigoye kumubona atambaye ikositimu ariko muri ibi bihe yari wa muntu usabana cyane n’urubyiruko rwiganjemo abahanzi b’ibyamamare.

Yari asigaye akunda kwambara imyenda yiganjemo imipira y’amaboko magufi n’amapantalo ya Jeans ku buryo agaragara cyane nk’umusore.

Ku mbuga nkoranyambaga Kizito yasangizaga ubuzima bwe abamukurikira

Indirimbo ze zongeye kumvikana nyuma y'imyaka ine

Ubwo Kizito Mihigo yafungwaga indirimbo ze zose ntabwo zongeye kumvikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n'ubwo nta tegeko rizwi ryari ryaratanzwe. Aho afunguriwe amaze guhabwa imbabazi, yubuye umubano we n’itangazamakuru indirimbo ze zongera kumvikana mu matwi y’abanyarwanda haba inshya cyangwa iza kera.

Iyo Kizito yasohoraga indirimbo yakoreshaga uko ashoboye ngo yicare imbere ya camera na micro z’ibitangazamakuru hafi ya byose bikorera mu Rwanda ngo aganire n’abakunzi be.

Yiyegereje cyane itangazamakuru 

Umushinga wo kurongora wari ugeze he?

Ubwo Kizito yasohokaga muri Gereza yavuze ko agiye gukoresha uko ashoboye agashaka umukobwa bakundana akamubera umugore. Yabwiye abanyamakuru ati "Sinifuza ko mwafungwa mutararongora."

Mbere y’uko afungwa yari Kizito afite umukunzi ariko yaje kumuvaho nyuma y’uko amaze gukatirwa imyaka 10.

Kizito ni umusore w’uburanga wifuzwa n’abakobwa benshi ariko nawe afite uwo yifuza ko babana akaramata.

Inshuti ze za hafi zemeza ko muri iki gihe yari amaze mu buzima busanzwe yagiye ahura n’abakobwa batandukanye ariko ntabiyumvemo gusa ngo hari umwe yari yarashimye gusa iby’urukundo rwabo byari bitarashinga imizi ku buryo wakwemeza ko bari kuzabana.

Icyezere cyari cyaragarutse?

Kizito Mihigo akimara guhamywa ibyaha yashinjwaga hari abahise bamufata nk’umuntu mubi kubera uburemere bwabyo. Abamufataga nk’intangarugero kubera ibikorwa, batangiye kumugereranya nk’ikirura kiyambitse uruhu rw’intama, zimwe mu nshuti zimugendera kure ngo ahato hatagira ubashyira mu gatebo kamwe.

Nyuma yo gufungurwa yagerageje kongera kwiyunga n’umuryango nyarwanda, yicisha bugufi cyane, asabana na bose, ndetse akora n’ibihangano bitanga ubutumwa bwa roho n’ubwa politiki.

Mu bakirisitu yakiriwe neza ndetse byagaragazwaga n’ibitaramo yagiye akora impande n’impande uburyo byitabirwaga n’abantu benshi.

Ababyeyi batandukanye bo mu mujyi wa Kigali bemeye kumuha abana babo batamwishisha ngo abigishe umuzika bazabe abacuranzi n’abaririmbyi b’ejo hazaza.

Ku rundi ruhande Kizito Mihigo ntabwo yagaragaye aririmba mu bikorwa bya leta nk’uko byahoze mbere atarafungwa. 


Kizito yafatanyaga na korali zitandukanye mu gusingiza Imana

Muri Kiliziya Gatolika yakiriwe neza

Kwigisha abana umuziki ni kimwe mu bikorwa Kizito Mihigo yari amaze gukora

Kizito Mihigo yakundaga kwitabira umuganda

Kizito yakundaga gusabana n'abandi bahanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sagahutu4 years ago
    Iyi nkuru nkimara kuyumva nabitekerejeho cyane maze nk umuntu ukunda Afurika nahise nibaza ibi bibazo: 1. Ese koko abanyafurika twaravumwe? 2. Ese koko gutera imbere, urukundo ni ibintu tudashobora? 3. Ese ubundi abanyafurika tujya tunyurwa? 4. Kuki tudakuramo isomo mu rupfu? Kizito Mihigo anyeretse ko u Rwanda n ubuyobozi bwarwo ndetse na Afurika muri rusange bigifite urugamba rukiri rubisi. Niba hari ubwoko shitani yifatiye ni abirabura😭. Niba hari ubwoko butareba kure bwose icyarimwe ni abirabura. Hari benshi bifuzaga kubaho mu buzima nk ubwa Kizito kuko yariyarafatishije ariko ubu tubonye ko icyo dushaka si ukubaho neza ahubwo ni ukwamamara ukaba ikirangirire kandi yemwe biragoye. Ndasoza nshimira Kagame kandi nanamusabira ku Mana ko yakomeza kumurinda abanzi mu buryo bwose kuko ni umuyobozi mwiza Afurika yose dufite. Erega n abo bamurwanya bazi neza ko bamwemera ahubwo abakoze ibyaha baba bumva bifuza gushora abandi mu byaha kugirango babe benshi..... urugero ni nka Satani wahanwe n Imana ariko arifuza abantu azahanwa nabo.
  • Asuman Theoneste4 years ago
    Banyarwanda nshuti zanjye;namwe mwakundaga uyumusore KIZITO MIHIGO ndagira ngo mbisabire gato <"BITUBABAZE kdi BIDUHISOMO">
  • NAHIMANA Jean Claude4 years ago
    Mubyukuri ntiyahaye agaciro imbabazi yahawe, i mageragere ubwo niho yifuje gukomereza ubuzima.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND