RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Malaika Uwamahoro mu batazatanga ikiganiro mu nama ya Forbes Woman Africa 2020

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:13/02/2020 10:01
1


Umunyarwandakazi ufite ubuhanga mu gukina ikinamico, guhanga imivugo no kuririmba, Malaika Uwamahoro, ni umwe mu bazatanga ikiganiro mu nama ngarukamwaka y’abagore ya Forbes Africa Women 2020 Leading Women Summit.



Iyi nama iteganyijwe kuba tariki 06 Werurwe 2020, izabera mu Mujyi wa Durban mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo.

Iyi nama ikomeye ku rwego mpuzamahanga igiye kuba ku nshuro ya gatanu, ni urubuga rwo gutera imbaraga abagore b’abanyafurika binyuze mu biganiro bitangwa n’abateye intambwe ndetse n’abagaragaza icyizere mu ngeri zitandukanye z’ibyo bakora.

Mu bagera kuri 30 bazatanga ibiganiro harimo umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Malaika Uwamahoro, wamamaye mu gukina ikinamico, guhanga imivugo no kuririmba.

Mu mwaka ushize nabwo yari yatanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga yabereye i Kigali yiswe Kigali Audio Visual Forum.

Uyu mukobwa wamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y’Umuryango w’Afurika y’Ubumwe n’ahandi ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa “Notre Damme Du Nil.”

Forbes Africa Woman Leading Women Summit itegurwa no mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore uba tariki 08 Werurwe buri mwaka. Iy’uyu mwaka izitabirwa n’abantu bagera ku 1000.

Iyi nama kandi izakurikirwa n’umuhango wo gutanga ibihembo bya Forbes Woman Africa Awards hashimirwa abari n’abategarugori bo muri Afurika bagerageje kuzana impinduka mu bice bitandukanye by’ubuzima babarizwamo.

Ku nshuro ya mbere kandi hazakorwa urutonde rw’abagore bakomeye muri Afurika ‘Africa’s Most Powerful Women’ ndetse abenshi mu baruriho bakazaba bari muri iyi nama. Ruzasohoka mu kinyamakuru cya Forbes Magazine cyo muri Werurwe 2020.

Iyi nama itegurwa na Mastercard Middle East & kuyinjiramo ni amafaranga y’amarandi 3499 angana n’asaga ibihumbi 220 by’amafaranga y’u Rwanda.

Malaika Uwamahoro aherutse gutanga ikiganiro mu nama ya Kigali Audiovisual Forum






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline4 years ago
    Nkunda ukuntu yita kumwana we disi . Kubyarira home ntakintu biba bimubwiye agira courage cyane. Yakubitiraho no gusingiza FPR bikaba akarusho .





Inyarwanda BACKGROUND