Umunyarwandakazi ufite ubuhanga mu gukina ikinamico, guhanga imivugo no kuririmba, Malaika Uwamahoro, ni umwe mu bazatanga ikiganiro mu nama ngarukamwaka y’abagore ya Forbes Africa Women 2020 Leading Women Summit.
Iyi nama iteganyijwe kuba
tariki 06 Werurwe 2020, izabera mu Mujyi wa Durban mu ntara ya KwaZulu-Natal
muri Afurika y’Epfo.
Iyi nama ikomeye ku rwego
mpuzamahanga igiye kuba ku nshuro ya gatanu, ni urubuga rwo gutera imbaraga
abagore b’abanyafurika binyuze mu biganiro bitangwa n’abateye intambwe ndetse n’abagaragaza
icyizere mu ngeri zitandukanye z’ibyo bakora.
Mu bagera kuri 30 bazatanga
ibiganiro harimo umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Malaika
Uwamahoro, wamamaye mu gukina ikinamico, guhanga imivugo no kuririmba.
Uyu mukobwa wamenyekanye
kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange
y’Umuryango w’Afurika y’Ubumwe n’ahandi ndetse akina filime zitandukanye zirimo
iheruka kujya hanze yitwa “Notre Damme Du Nil.”
Forbes Africa Woman
Leading Women Summit itegurwa no mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore
uba tariki 08 Werurwe buri mwaka. Iy’uyu mwaka izitabirwa n’abantu bagera ku
1000.
Iyi nama kandi
izakurikirwa n’umuhango wo gutanga ibihembo bya Forbes Woman Africa Awards
hashimirwa abari n’abategarugori bo muri Afurika bagerageje kuzana impinduka mu
bice bitandukanye by’ubuzima babarizwamo.
Ku nshuro ya mbere kandi
hazakorwa urutonde rw’abagore bakomeye muri Afurika ‘Africa’s Most Powerful
Women’ ndetse abenshi mu baruriho bakazaba bari muri iyi nama. Ruzasohoka mu
kinyamakuru cya Forbes Magazine cyo muri Werurwe 2020.
Iyi nama itegurwa na Mastercard Middle East & kuyinjiramo ni amafaranga y’amarandi 3499 angana n’asaga ibihumbi 220 by’amafaranga y’u Rwanda.
Malaika Uwamahoro aherutse gutanga ikiganiro mu nama ya Kigali Audiovisual Forum
TANGA IGITECYEREZO