Hari ku munsi nk’uyu mu myaka yo mu 1980 habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin, umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita aherekezwa n’inshuti ye yitwaga Kaberuka ngo ‘imurambagirize’.
Bageze iwabo w’umukobwa basanze umukobwa abategerereje ku
irembo arabakira bajya mu nzu baraganira ariko Marita ntiyari agisekera
umukunzi we, ahubwo umutima we wari watashye mu wa Kaberuka.
Ntibyatinze kuko byaje kurangira urukundo ruganje
ndetse aza kumva ko Kaberuka yamuciye inyuma akamutwara Marita, yicwa n’agahinda amarira arisuka kuko yari
abuze uwo yakunze amutwawe n’uwo yitaga inshuti ye magara, ati Uwo mwana nagende yaranshavuje.
Iyi ni nkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre
Impala yitwa “Kaberuka” byanatumye iyi tariki [11 Gashyantare] benshi
bayitiriye umunsi wa Kaberuka cyangwa “Gapapu Day” aho hibukwa ibyo Kaberuka
yakoreye inshuti ye.
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Mimi La Rose umwe
mu bagize Orchestre Impala, yatubwiye ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo
cyazanywe na Soso Mado ariko agihawe n’uwo musore byabayeho.
Ati “Twayihimbye kubera iyi tariki Kaberuka atwara
umukunzi w’inshuti ye amuraza i Nyanza. Igitekerezo ni Soso Mado wakizanye
abibwiwe n’uwo muntu.”
Mimi La Rose avuga ko uretse ibyo babwiwe na mugenzi
wabo Soso Mado, nta kindi azi kuri uyu mugabo waciwe inyuma na Kaberuka kuko
batigeze bahura.
Hari ifoto ikunze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga
igaragaza umugabo n’umugore bari kumwe n’umwana wabo, bivugwa ko ari Kaberuka
na Maritha, ariko Mimi La Rose avuga ko atapfa kwemeza niba ari bo koko.
Ati “Birashoboka ko ari bo bajya bambwira ngo baba ku
Kibuye bafite n’abuzukuru. Hari ukuntu twakoraga nk’indirimbo ivuga ku nkuru
mpamo nka Soso, cyangwa Sebanani akayizana ariko bo babaga biyizi. Uko babimbwiye
numvise ari bo ariko sinabihamya 100%.”
Mimi La Rose avuga ko iyi tariki yagumye mu mitwe ya
benshi bitewe n’uko iyi ndirimbo kimwe n’izindi z’Impala zakunzwe cyane ibyo
agereranya nko gufata nka ‘Kashe’.
Umuryango uvugwa ko ari uwa Kaberuka na Marita utuye mu Karere ka Rutsiro ariko ntibakunda kuvuga kuri iyi nkuru yabo.
Umuryango bivugwa ko ari uwa Kaberuka na Marita baririmbwe na Orchestre Impala
TANGA IGITECYEREZO