RFL
Kigali

FERWAFA yahannye Rayon Sports nyuma yo kwikura mu irushanwa ry’Intwari 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/02/2020 14:28
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2020, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryashyize hanze ibihano ryafatiye ikipe ya Rayon Sports kubera kwikura mu irushanwa ry’intwari 2020, ibintu FERWAFA ifata nko kutubaha amategeko agenga umunyamuryango.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2020, habaye inama yahuje Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, kugira ngo bige banafatire umwanzuro imyitwarire Rayon Sports yagaragaje mu irushanwa ry’Intwari 2020, yanze kwitabira ku bwende bwayo.

Nyuma yo gusuzuma ingingo zose, FERWAFA yandikiye Rayon Sports ibaruwa hashingiwe ku ngingo ya 12 itegeka amakipe yose kwitabira amarushanwa yateguwe na FERWAFA ikaba yahanishije Rayon Sports kutitabira igikombe cy’Ubutwari cya 2021, kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ndetse no kudakina umukino wa gicuti haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu gihe cy’amezi 12.

FERWAFA ifashe ibi bihano nyuma y'aho Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’intwari ku mpamvu z’uko yashakaga gukinisha abakinnyi badafite Licence mu gihe amategeko y’irushanwa yabibuzaga.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwatangaje ko ari uburenganzira bwabo kuba bakwikura mu marushanwa badashaka ndetse bidatinze bahita basohora ibizasabwa kugira ngo bazajye bemera gukina mu yandi marushanwa batumiwemo.

APR FC ni yo yegukanye irushanwa ry’intwari 2020 n’amanota arindwi, aho yasoje iri imbere ya Police FC yarushije inota rimwe, Kiyovu Sports isoza ku mwanya wa gatatu mu gihe Mukura VS yasoje ari iya nyuma muri iri rushanwa.


Rayon Sports ntiyemerewe gukina umukino n'umwe wa Gicuti mu gihe kingana n'umwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • joseph 4 years ago
    Kubaho kwinkoko si kubwimpuwe zagaca ni bagenze gake ubuyobozi burarangira ariko Rayon Sport izahoraho na Nzamwita yarayisize. Niba hari amategeko ahana utitabiriye kuki amategeko agenga irushanwa bahora bayahindagura. utazi agaciro kamaguru abyinira inzoga. agaciro ka Gikundiro ntibakazi.
  • Mahoro4 years ago
    Mwiriwe, igitangaje ni uko byakozwe n'urwego rutabifitiye ububasha, niba dusoma amategeko kimwe, ingingo ya 1 3 ya statut bavuga iha inteko rusange yonyine ububasha bwo guhagarika umunyamuryango, ibindi byo ni ibyifuzo, ikindi no mu ma tegeko rusange ahana ntawe uhabwa ibihano 3 ku cyaha cyimwe nkanswe ibi noneho by'imyidagaduro. Habaye ho guhubuka.





Inyarwanda BACKGROUND