Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2020, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryashyize hanze ibihano ryafatiye ikipe ya Rayon Sports kubera kwikura mu irushanwa ry’intwari 2020, ibintu FERWAFA ifata nko kutubaha amategeko agenga umunyamuryango.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gashyantare 2020, habaye inama yahuje Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, kugira ngo bige banafatire umwanzuro imyitwarire Rayon Sports yagaragaje mu irushanwa ry’Intwari 2020, yanze kwitabira ku bwende bwayo.
Nyuma yo gusuzuma ingingo zose, FERWAFA yandikiye Rayon Sports ibaruwa hashingiwe ku ngingo ya 12 itegeka amakipe yose kwitabira amarushanwa yateguwe na FERWAFA ikaba yahanishije Rayon Sports kutitabira igikombe cy’Ubutwari cya 2021, kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ndetse no kudakina umukino wa gicuti haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu gihe cy’amezi 12.
FERWAFA ifashe ibi bihano nyuma y'aho Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’intwari ku mpamvu z’uko yashakaga gukinisha abakinnyi badafite Licence mu gihe amategeko y’irushanwa yabibuzaga.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwatangaje ko ari uburenganzira bwabo kuba bakwikura mu marushanwa badashaka ndetse bidatinze bahita basohora ibizasabwa kugira ngo bazajye bemera gukina mu yandi marushanwa batumiwemo.
APR FC ni yo yegukanye irushanwa ry’intwari 2020 n’amanota arindwi, aho yasoje iri imbere ya Police FC yarushije inota rimwe, Kiyovu Sports isoza ku mwanya wa gatatu mu gihe Mukura VS yasoje ari iya nyuma muri iri rushanwa.
Rayon Sports ntiyemerewe gukina umukino n'umwe wa Gicuti mu gihe kingana n'umwaka
TANGA IGITECYEREZO