RFL
Kigali

APR FC yisubije igikombe cy’Intwari 2020 nyuma yo kugwa miswi na Kiyovu Sport

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/02/2020 18:49
1


Inota rimwe APR FC ikuye kuri Kiyovu Sport nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma w’iri rushanwa ryo kuzirikana Intwari zitangiye u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro, byatumye APR FC yisubiza igikombe yaherukaga gutwara mu mwaka ushize, nyuma yo gusoza irushanwa iyoboye urutonde n’amanota arindwi.



Ni mukino wabereye kuri Stade Amaho mu mvura nyinshi yatumye ikibuga cyangirika kimera nk’intabire, ku buryo byakomye mu nkokora ku buryo bugaragarira buri wese ku migendekere y’umukino, byumwihariko gukina umupira mwiza.

APR FC yinjiye muri uyu mukino ishaka inota rimwe gusa, kuko yari ibizi neza ko ihita yegukana iki gikombe cyitabiriwe n’amakipe ane, arimo APR FC, Kiyovu Sport, Police FC na Mukura Victory Sport.

Ni umukino wagaragayemo uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego ku mpande zombi, ariko ntibibahire kuko imipira imwe n’imwe yafataga umutambiko w’izamu, nko ku ruhande rwa Kiyovu Sport mu gice cya mbere ku mupira wari utewe na Karim.

Amakipe yombi yakomeje kugerageza gukina neza ariko imvura ibariho ndetse uko imvura yagwaga ari nako ikibuga cyarushagaho kuba kibi, ubusatirizi ku mpande zose bugerageza kureba mu izamu ariko biranga, iminota 90 y’umukino irangira amakipe aguye miswi.

Mu wundi mukino wari wabanjirije uyu, Police Fc yari yihanije Mukura Victory Sport, nyuma yo kuyitsinda ibitego 4-1.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC igira amanota arindwi, ihita iba iyambere, binayihesha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Intwari 2020, Police FC yasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu, Kiyovu Sport yasoje ku mwanya wa Gatatu n’amanota ane, mu gihe Mukura  Victory Sport yasoje ku mwanya wa Kane, aho itigeze itsinda umukino n’umwe.

APR FC yisubije igikombe n’ubundi yaherukaga kwegukana mu mwaka ushize wa 2019, aho yari yahigitse ikipe ya AS Kigali yabaye iya Kabiri.

Mu cyiciro cy’abagore, igikombe cy’Intwari 2020, cyegukanwe n’ikipe ya Scandinavia WFC, yatsinze AS Kigali ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Dore Uko ibihembo byatanzwe

Ikipe ya mbere mu bagabo ariyo APR FC yahawe igikombe giherekejwe na sheke ya Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda ( 6,000,000Frw) avuye ku Frw 4,000,000 yahawe APR FC umwaka ushize ubwo yatwaraga igikombe.

Ikipe ya 2 ariyo P{olice FC yahawe Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda  (3,000,000Frw) avuye ku Frw 2,000,000 ikipe ya AS Kigali yahawe umwaka ushize.

Ikipe ya 3 ariyo Kiyovu Sport yahawe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda(2,000,000Frw) mu gihe ikipe ya 4  ariyo Mukura yacyuye Miliyono imwe (1,000,000Frw).

Scandinavia yegukanye igikombe mu bagore,  yahawe igikombe na sheke ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000Frw), naho AS Kigali WFC yahawe Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw).


Wari umukino ukomeye hagati ya APR FC na Kiyovu Sport yashakaga igikombe idaheruka gutwara


Kiyovu Sport yinjiye mu mukino isabwa gutsinda ibitego birenze kimwe ngo yegukane igikombe


Ikibuga cyari cyuzuye amazi


APR FC yisubije igikombe yaherukaga gutwara 2019


Scandinavia WFC niyo yegukanye igikombe mu bagore





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalima na Gahigi4 years ago
    A l'absence y'ipusi imbeba ziridegembya. Nimurebe neza ko FERWAFA nayo idatangiye kuzana ibya De Gaulle?





Inyarwanda BACKGROUND