RFL
Kigali

Ubutwari Tournament 2020: Imikino ya nyuma yimuriwe kuri Stade Amahoro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/01/2020 11:52
0


Irushanwa ngarukamwaka ryo kuzirikana Intwari z’igihugu, riri kugana ku musozo waryo, kubera ko rizangira tariki ya 01/02, hakinwa imikino ya nyuma. Imikino isoza iri rushanwa yari iteganyijwe kubera kuri sitade ya Kigali, yimuriwe i Remera kuri sitade Amahoro .



Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),ryamaze gutangaza ko kuwa gatandatu tariki ya 01/02/2020 imikino ya nyuma yombi izabera kuri sitade Amahoro i Remera guhera saa saba z’amanywa.

Kuva irushanwa ry’Ubutwari 2020 ryatangira, imikino yose yabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ndetse byari biteganyijwe ko n’imikino y’umunsi wa gatatu ari nayo ya nyuma izabera kuri iyo sitade, ariko byarangiye yimuwe ijyanwa kuri Stade nkuru y’igihugu.

Dore uko imikino iteganyijwe:

ü  Mukura VS vs Police FC (13h, Sitade Amahoro)

ü  SC Kiyovu vs APR FC (15h30, Sitade Amahoro)

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino, nabyo nta cyahindutse kuko ahasigaye hose ni 2000, ahatwikiriye bikaba 5000 mu gihe VIP ari 20.000.

Dore Uko ibihembo biteganyijwe ku makipe azaba yitwaye neza

Ikipe ya mbere mu bagabo izahabwa Frw 6,000,000 avuye ku Frw 4,000,000 yahawe APR FC umwaka ushize ubwo yatwaraga igikombe, mu gihe ikipe ya 2 izahabwa Frw 3,000,000 avuye ku Frw 2,000,000 ikipe ya AS Kigali yahawe umwaka ushize.

Ikipe ya 3 izahabwa Frw 2,000,000 mu gihe ikipe izaba i ya 4 izacyura Frw 1,000,000.

Ikipe izatwara igikombe hagati ya AS Kigali na Scandinavia izahabwa Frw 2,000,000 aherekeje igikombe, naho izatsindwa ku mukino wa nyuma ihabwe Frw 1,000,000.

Mu makipe y’ingabo izatsinda ku mukino wa nyuma izahabwa Frw 1,000,000 n’igikombe mu gihe ikipe izatsindirwa ku mukino wa nyuma izagenerwa Frw 500,000.


Imikino ya nyuma mu irushanwa ry'ubutwari yimuriwe kuri Stade Amahoro


APR FC irahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe


Police FC nayo ifite amahirwe yo kwegukana igikombe


Kiyovu Sport yatunguwe n'irushanwa nayo iracyafite amahirwe ku gikombe


Mukura VS ntabwo yitwaye neza muri iri rushanwa


Uko imikino ya nyuma iteganyijwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND