“Nari nsanzwe numva ndi muzima nta kibazo mfite, ariko abaganga bambwiye ko nshobora kuzagira ibibazo bitewe n’umubyibuho mpitamo kugabanya ibiro” Perezida wa Uganda, Yoweli MUSEVENI.
Perezida Museveni w’imyaka 75 y’amavuko avuga ko atigeze agenzura ibiro bye kugeza ubwo agize ibiro 106 byose. Aherutse kwanga gusubiza itangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga ku bibazo bamubazaga bijyanye no kuba nyuma yo kugabanya ibiro agaragara nk’umuntu unaniwe.
Ibyo bibazo yabisubirije ku rubuga rwe aho
yavuze ko impamvu yamuteye kugabanya ibiro ari uko abaganga basanze umubyibuho
we ushobora kuzamutera ibibazo mu gihe kiri imbere.
Avuga ko kuri ubu ibiro 76 asigaye afite
bihura neza n’ikigero arimo gusa ntiyigeze atangaza igihe byamufashe kugabanya
ibiro 30 byose.
Yabwiye BBC ati”Ndya imyumbati kuko ntakunda ibiryo
by’abanyamahanga, nirira ibyo kurya byacu ari byo imyumbati, ibitoki, amasaka n’imboga.”
Yunzemo ati "Ndya duke mu gitondo ubundi nkanywa amazi menshi
n’ikawa itarimo isukari kuko atari nziza ku buzima bw’umuntu, nimugoroba mfata
ibirayi bibiri byo muri Irland ubundi nkarya imboga kugira ngo mfashe igifu mu
igogora."
Mu bigaragara kugira ngo Museveni atakaze ibiro byanamusabye kurya gacye gashoboka. Ubusanzwe ibijumba n’imyumbati bikize kuri fibre ifasha kugira ubuzima bwiza n'ubwo bitagabanya umubyibuho.
Mu mwaka wa 2015 ubwo Barack Obama yahuraga na
Museveni yamubwiye ko agaragara nk’umwana muto, Museveni ati “Nibagiwe
kumubwira ko impamvu nagaragaraga neza ari uko nariye ibiryo byo muri Uganda."
Perezida MUSEVENI asaba abaturage be kwirinda ibyo kurya bituruka mu mahanga
kugira ngo birinde indwara.
MUSEVENI yagiye ku butegetsi kuva mu mwaka w’1986, kuri ubu muri iki
gihugu bari mu myiteguro y’amatora ya manda ya 6 mu mwaka wa 2021. BOBI Wine
w’imyaka 37 y’amavuko yiteguye guhangana na Museveni muri aya matora.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO