Umuvugizi w’abafana ba APR FC, Emile Kalinda, yahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kubera amagambo yanditse kuri Whatsapp asa n’abiba urwango nk'uko urubuga rw’iyi kipe rubitangaza.
Kuri iki Cyumweru
Tariki 26 Mutarama 2020, ikipe y’ ingabo z’ igihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika
uwari umuvugizi w’abafana bayo Bwana Emile Kalinda, nyuma y’ubutumwa bwagiye
bukwirakwira yoherereje (mugenzi we wo mu yindi kipe) ku mbuga nkoranyambaga
(Whatsapp) yanditse bugaragaramo amagambo atari meza asa n’abiba urwango n’umwiryane ubuyobozi bw’iyi
kipe butihanganiye.
Usibye
guhagarikwa ku mwanya w’umuvugizi w’abafana, ubuyobozi bwa APR FC kandi bukaba
bwahagaritse bwana Emile Kalinda no kutazongera kugaragara kuri Stade mu
irushanwa ry’ubutwari 2020, ryatangiye ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu Tariki 25
Mutarama kugeza rirangiye ku Itariki ya 01 Gashyantare 2020.
Ubuyobozi bwa APR
FC bwaboneyeho no kongera kwibutsa abafana ba APR FC bose ko badakwiye
guteshuka na gato ku nshingano zo kurangwa n’ikinyabupfura. Ubuyobozi bukomeza
kandi butangaza ko butazigera bwihanganira umufana wa APR FC uwo ari we wese
uzagaragarwaho n'imyitwarire itari myiza.
Ubuyobozi bwa APR
FC bukaba bwisegura ku mvugo ya Emile Kalinda k’uwo ari we wese yaba
yarakomerekeje. Nyuma yo guhagarika Emile, ubuyobozi bwa APR FC bukaba
buzabamenyesha vuba aha umuvugizi mushya w’abafana bayo.
Nyuma y'uko ubu
butumwa busakaye ku mbuga nkoranyambaga Emile Kalinda yavuze ko cyari
igitekerezo cye nk’umufana, bidahuye n’urwego rw’abafana ba APR FC avugira
cyangwa ikipe ya APR FC abereye umufana ndetse avuga ko hari ubutumwa yongeye
kwandika kuri urwo rubuga yisegura ku bumvise nabi icyo yashakaga kuvuga.
Ati "Hari
ubutumwa bwakomeje gukwirakwizwa buriho izina ryanjye. Nsabye imbabazi uwo
bwakomerekeje, nta muntu udakosa kandi mbasezeranya ko bitazasubira. Abanzi
neza bazi ko nta mutima mubi ngira.”
Ubutumwa bwanditswe na Emile Kalinda bwasakaye ku mbuga nkoranyambuga
TANGA IGITECYEREZO