Bitewe n’akababaro gakabije Abafana ba Manchester United bafite baterwa n’imyitwarire y’ikipe yabo, iri gutsindwa umusubirizo biyemeje gukora imyigaragambyo yo kwamagana abaherwe b’Abanyamerika baguze ikipe yabo aho biyemeje gusohoka ku kibuga umukino utarangiye kuwa 01 Gashyantare 2020.
Aba
bafana bavuze ko ku mukino uzahuza Manchester United na Wolves uzaba kuwa 01
Gashyantare bazasohoka ku kibuga mu kivunge umukino utarangiye mu rwego rwo
kwamagana umuryango w’aba Glazer waguze ikipe ukaba umaze nta cyerekezo kigaragara
iyi kipe ifite, dore ko iri kurindimuka gahoro gahoro.
Gusohoka
muri stade ku munota wa 58 ni mu rwego kandi rwo kwibuka impanuka y’i Munich
yahitanye bamwe mu bakinnyi ba Manchester united mu mwaka wa 1958.
Aba
bafana ngo barateganya gusohokera icyarimwe muri stade ku munota wa 58 mu rwego
rwo kwereka aba baherwe ko kwinangira bakanga kugura abakinnyi bakomeye ngo baze
kurokora iyi kipebyababaje, kandi bagomba kurwana ku ikipe yabo kugeza ku
munota wa nyuma.
Nyuma
yo gutsindwa na Bunley ibitego 2-0abafana ba United bavugirije induru abakinnyi
babo, Glazer family na Ed Woodward. Aba bafana barahiriye gukomeza kwamagana
aba baherwe babo banga kugura abakinnyi.
Mu
mikino 24 ya shampiyona y’ubwongereza ‘English Premier League’ Manchester
United imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino, ifite amanota 34 ikaba iri ku
mwanya wa Gatanu, ikaba irushwa na Liverpool iyoboye urutonde rwa shampiyona
amanota 33.
Abakunzi
b’iyi kipe yiyitirira amashitani atukura bafite impungenge ko uyu mwaka
batazasoza mu makipe ane ya mbere, bityo bakaba nta Champions league bajyamo ku
yindi nshuro.
Abafana ba Manchester United bateguye imyigaragambyo yo kwamagana abayobozi b'iyi kipe
Ed Woodward na Glazer Family ntibameranye neza n'abafana ba United
Abafana bemeje ko bazasohokera rimwe mu kivunge umukino wa Wolves utarangiye
TANGA IGITECYEREZO