RFL
Kigali

Icyatumye Fulgence wamamaye mu ndirimbo'' Unsage'' yakanyujijeho yibagirana mu ruhando rwa muzika

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/01/2020 16:04
0


Umuhanzi Fulgence utuye mu karere ka Gakenke mu ntara y'Amajyaruguru yakanyujijeho muri za 2007, cyane cyane kuva mu kwezi kwa Gicurasi muri uwo mwaka nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ''Unsange" yamuhaye kwamamara cyane.Gusa ibye byaje guhinduka ku buryo ubu hari n'abo wabwira izina Fulgence bakakubwira ko batarizi mu muziki.




Fulgence wibagiranye mu ruhando rwa muzika ubu asa n'uwinjiye muri politike

Niba warakurikiranye muzika kuva hambere ibi urabizi, indirimbo ye 'Unsange'' iri mu zitaraburaga mu ndirimbo zasabwe kuri Radio Rwanda no mu kiganiro ''Intashyo na muzika" cya Radio Salus. Cyo kimwe n'izindi yagiye akora nka "Nyamusaninyange" zamwubakiye izina rikomeye ku buryo yari ari mu bahanzi binjizaga kurusha abandi bari bagezweho icyo gihe nka ba Mani Martin n'abandi.

Umuziki yakoze mu bihe bye, watumye ava mu cyaro aza gutura mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com yaduhaye ukuri nyako kw'icyatumye ahagarika umuziki ubu akaba yaribagiranye.

Yagize ati"Igihe nakoraga indirimbo 'Unsange' nari ngezweho, ariko burya icyo gihe umuziki ntabwo wari urimo amafaranga''. Akomeza avuga ko ahanini wasangaga umuhanzi abona amafaranga make, ahubwo rimwe na rimwe agashora aye menshi bisa naho akorera kwamamara.

Yavuze ko ibi ahanini ari byo byatumye areka umuziki. Ati"Byageze aho ugasanga ibiraka ntibiboneka ahubwo umuntu agasohora amafaranga menshi, aho gukomeza kuyasohora ndabyihorera, naretse umuziki icyo gihe kuko ntiwinjizaga''.

Akomeza avuga ubu isoko ry'umuziki mu Rwanda rihagaze neza ugereranije n'ibihe byatambutse ku buryo ubu abonye uwamufasha yakongera kwigaragaza mu ruhando rwa muzika. Ati"Nkurikije amazina y'abahanzi bagezweho ubungubu, mba numva ntashora amafaranga ngo ngiye kujya gukora umuziki ariko uwayashoramo namwemerera".

Ahanini ngo ikishe umuziki we n'ukuwukora atagira umufasha mu bikorwa bye, ku buryo ubu aho kuwukora ntawe afite amahitamo yahitamo kwifashiriza abandi bahanzi bakizamuka. Yabwiye inyarwanda.com ko ataretse umuziki burundu ahubwo akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba agiye kwinjira no mu mwuga wo gukina filime.

Ni umwe mu bakinnyi b'imena bagiye kujya bagaragara muri filme y'uruhererekane yitwa ''ITERA KWINSHI", igamije kwigisha abanyarwanda kwitwara neza, kwiteza imbere, kwizigama n'ibindi. Ni filme izajya ikinwa binyuze mu itsinda yashinze anabereye umuyobozi ryitwa "Club nyarwanda y'uburere mbonera gihugu".

Kubera ko ubutumwa buzajya buba bukubiye muri iyi filme burebana na gahunda za Leta, yavuze ko ubu yamaze kubona abaterankunga barimo MINALOC n'ibindi bigo ku buryo abayikina izajya igira icyo ibinjiriza. Iyi filime izajya ica kuri shene ya youtube yitwa'' Itera kwinshi season official'' ikaba izagaragaramo Karara Uwineza umunyamakuru wa RBA aho buri cyumweru bazajya bashyira agace kayo hanze.

Ubu bamaze gushyira hanze agace kayo ka mbere bamurikiye MINALOC. Fulgence nyuma yo guhagarika umuziki asa n'uwinjiye muri politike aho akunda kugaragara mu bikorwa bijyanye na Komisiyo y'amatora mu karere akomokamo n'iyi filime ubwayo irabigaragaza.

REBA HANO AGACE KAMBERE BAKOZE

REBA HANO INDIRIMBOYE UNSANGE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND