Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, mu gihugu cya Arabia Saoudite Real Madrid yahandikiye amateka akomeye, nyuma yo kwegukana igikombe cya 11 cya Supercopa de España, itsinze mukeba basangiye umujyi kuri Penaliti 4-1, mu mukino wari ukomeye cyane, Zidane akomeza guca agahigo ko kugatsindirwa ku mukino wa nyuma na rimwe.
Umukino
wa Nyuma Real Madrid yakinaga kuri iki cyumweru, wari umukino wa nyuma wa
Cyenda akinnye, mu mikino umunani iheruka ntabwo yari yarigeze itakaza umukino
n’umwe. Zidane yakomeje kwandika amateka yo kudatsindwa mu mikino 9 ya nyuma
akinnye ari umutoza wa Real Madrid, ubwo yayiheshaga igikombe cya 11 cya Supercopa
de España.
Sergio
Ramos yateye penaliti ya nyuma yashimangiye intsinzi ya Real Madrid kuri
penaliti 4-1 ndetse yegukana igikombe kiruta ibindi muri Espagne ‘’Super
Coupe’’ itsinze mukeba Atlètico Madrid ku mukino wa nyuma wabereye muri Arabia
Saoudite kuri iki Cyumweru.
Real
Madrid yageze ku mukino wa nyuma isezereye Valence CF muri ½ mu gihe Atlètico
Madrid yatsinze FC Barcelone.
Muri
uyu mukino wa nyuma, Real Madrid yari hejuru cyane ya Atlètico Madrid yageze ku
munota wa 79 nta shoti rikomeye iratera rigana mu izamu ry’abakeba bayo. Real
Madrid yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 67 ubwo Dani Carvajal
yateraga umupira mu rubuga rw’amahina, ariko Federico Valverde awuteye
ntiyawuhamya neza., biranga.
Umunyezamu
Thibaut Courtois yatabaye Real Madrid ku buryo bumwe Atlètico Madrid yabonye mu
minota 90, akuramo umupira watewe na Alvaro Morata washoboraga kubyara igitego
iyo arangaraho gato.
Nyuma
yuko amakipe anganyije ubusa ku busa mu minota 90 isanzwe y’umukino,
hongereweho iminota 30 y’inyongera maze ku munota wa wa 110, Real Madrid ibona
uburyo bwiza ubwo Luka Modrić yateraga ishoti rikomeye umunyezamu Jan Oblak
akarikuramo, umupira ugarukiye Mariano Diaz awusubizamo nabwo uyu munyezamu yongera
gutabara Atletico Madrid.
Habura
iminota itanu ngo umukino urangire, Atlètico Madrid yashoboraga gufungura
amazamu ku mupira wazamukanwe na Morata wari wasize abakinnyi bose ba Real
Madrid, Federico Valverde amutegera inyuma y’urubuga rw’amahina, ahabwa ikarita
itukura, asohoka mu kibuga.
Iminota
120 yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, maze binjira muri penaliti. Muri
penaliti zatewe, Saul Niguez na Thomas Partey bahushije ebyiri za mbere za
Atlètico Madrid mu gihe iya gatatu yinjiwe na Kieran Trippier naho Carvajal,
Rodrygo, Luka Modrić na Sergio Ramos batsinda iza Real Madrid yegukanye
igikombe cya 11 cya Super Cup ya Espagne.
Supercopa
de España yuyu mwaka yakinirwaga kuri
King Abdullah Sports City Stadium iri mu Mujyi wa Jeddah, Mu gihugu cya Arabia Saoudite. Ikaba yakinwaga
n’amakipe 4, arimo FC Barcelone, Real Madrid, Atlètico Madrid na Valencia.
Ishyirahamwe
ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne ryirinze kuvuga amafaranga ryishyuwe
n’Abarabu kugira ngo iyi mikino ijyanwe muri Asia, ariko bikaba bivugwa ko
hishyuwe asaga miliyoni 120 z’amayero mu myaka itatu (ni ukuvuga miliyoni.
Real Madrid yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda mu gice cya mbere ariko ntibyabakundira
Tibaut Courtois yagiye atabara Real Madrid aho rukomeye
Valverde yateze Alvaro Morata aho bikenewe arokora Real Madrid
Valverde yahawe ikarita itukura asohoka mu kibuga
Real Madrid yegukanye Super Cup ya Espagne ku nshuro ya 11
Real Madrid bishimira igikombe begukanye batsinze Atletico Madrid ku mukino wa nyuma
TANGA IGITECYEREZO