RFL
Kigali

Yanga Africans yemeje Luc Eymael wahoze atoza Rayon Sports nk’umutoza wayo mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/01/2020 13:05
0


Luc Eymael ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi watoje Rayon Sports mu mwaka wa 2014, yari mu batoza bahabwaga amahirwe yo kuyigarukamo, ariko kuri ubu yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania.



Kuri uyu wa 2 ni bwo Eng. Camil yerekeje muri Africa y’Epfo aho uyu mugabo yabarizwaga nyuma yo gutandukana na Black Leopards, bumvikana ku ngingo zose,  ahita asinya amasezerano y’umwaka azatoza iyi kipe ifite abakunzi batari bacye mu gihugu cya Tanzaniya.

Yanga Africans  ikinamo abanyarwanda 2 Sibomana Patrick na Niyonzima Haruna, ikaba iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona ya Tanzania, irushwa amanota 10 na Simba SC ya mbere, ariko igifite imikino 2 y’ibirarane.

Luc Eymael ni umwe mu batoza bashyizwe mu majwi cyane ko ashobora kugaruka muri Rayon Sports kuba umusimbura wa Espinoza wirukanwe, dore ko mu ntangiriro za 2019 yifuje kuyigarukamo ariko ntibikunde.

Luc Eymael yatoje amakipe atandukanye  kuri uyu mugabane wa Afurika yiganjemo cyane ayo muri aka karere arimo, AFC Leopards muri Kenya, Rayon Sports yo ku Rwanda, Free State Stars na Black Leopards muri Africa Y’Epfo, El Merreick yo muri Sudan, ndetse n’amakipe atandukanye yo mu Misiri.

Luc Eymael ategerejweho gutanga umusaruro mwiza muri iyi kipe, ikeneye igikombe kimwe mu bikinirwa muri Tanzania muri uyu mwaka nk’intego nyamukuru ubuyobozi bw’iyi kipe bwamuhaye.


Luc Eymael yari afite amahirwe yo kugaruka muri Rayon Sports yatoje


Luc Eymael ari kumwe n'umuyobozi wa GSM itera inkunga Yanga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND