RFL
Kigali

Ntaribi Steven wahoze muri APR FC yibarutse imfura nyuma y’amezi 3 arushinze-AMAFOTO -

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/01/2020 18:14
0


Uwahoze ari umuzamu w’ikipe ya APR FC Ntaribi Steven n’umufasha we Ndizeye Umwali Gretta bamaranye amezi atatu gusa biyemeje kubana akaramata bakanasezerana imbere y’Imana n’amategeko, baraye bibarutse imfura.



Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ntaribi Steven yashimiye Imana ku bw’inshuti magara imuhaye, yagize ati“Urakoze Mana kumpa inshuti magara.”

Yakomeje kandi anashimira umugore we, Gretta aho yavuze ko ntacyo yabona amuha. Yagize ati“Nta kintu mfite cyo kuvuga uretse gushimira Nyagasani na we ku mpano nziza mumpaye.”

Nyuma y’imyaka igera kuri 3 bakundana, tariki ya 27 Nyakanga 2019, Ntaribi yashyize ivi hasi maze asaba Gretta ko yazamubera umugore, maze Gretta ntiyamutetereza arabyemera.

Tariki ya 3 Ukwakira 2019 aba bombi basezeranye imbere y’amategeko bahamya ko bazatandukanywa n’urupfu, ni mu gihe ubukwe nyir’izina bwabaye tariki ya 5 Ukwakira 2019.

Ntaribi Steven wibasiwe n’imvune yatumye asubira inyuma ntakiri mu ikipe ya APR FC, mbere y'uko agira ikibazo cy’imvune Steven yari amahitamo ya kabiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu.


Ntaribi Steven yibarutse imfura


Muri Nyakanga umwaka ushize Ntaribi yateye ivi





Ntaribi Steven yari umunyezamu wa APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND