RFL
Kigali

Inkuru ibabaje ku bihugu bimwe by’Afurika mu 2020

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:8/01/2020 8:53
1


Mu gihe ibihugu hirya no hino ku isi biri kwishimira ko byageze kuri byinshi ndetse n’ inzara yabaye inzozi iwabo, si ko bimeze ku bihugu bimwe na bimwe by’Afurika. Ishami ry’umuryango w'abibumbye rishinzwe ibiribwa (World Food Programme) rigaragaza ibihugu by’Afurika bizahura n’inzara ikabije muri uyu mwaka wa 2020.



Nk'uko aka gashami k’umuryango w'abibumbye gashinzwe ibiribwa kabigaragaza ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara birimo: Zimbabwe, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Sudan y’amajyepfo, ndetse n'uduce two mu butayu bwa Sahara yo hagati (the control Sahel region) tuzagaragaramo inzara ikabije (Grave hunger) muri uyu mwaka wa 2020!

Aka gashami kanagaragaza ko muri Nigeria honyine abagera kuri miliyoni-eshatu mu duce twa Adamawa, Borno, na Yobe batabona ibyo kurya!

Abaturage bo mu gihugu cya Nigeria bari gufata ibiribwa aho bari mu nkambi ya Borno

Uyu muryango ugaragaza ko ibi bihugu byavuzwe haruguru bikwiriye kwitabwaho by’umwihariko harebwa abana n'abagore.

Mu cyegereranyo cy’iri shami cya 2020 (WPF’ 2020 Global hotsports report) hagaragazwamo ko ubushobozi bw’uyu muryango mu gufasha kurwanya inzara hirya no hino ku isi butabasha gukemura icyo kibazo kuko mu gihe haramutse hatabonetse ubundi bufasha bitazakunda ko bagikemura bonyine!

David Beasly, umunyamabanga mukuru w'agashami gashinzwe imirire ku isi ka LONI avuga ko batorohewe uyu mwaka wa 2020

Umunyamabanga mukuru w’agashami gashinzwe imirire ku isi David Beasly yagize ati “Dufite byinshi byo gukora muri uyu mwaka  wa 2020. " Akomeza agira ati “Mu bihugu bimwe na bimwe haboneka amakimbirane (Conflicts), umutekano mucye n’imihindagurikire y’ikirere bituma abantu bahunga ingo zabo ndetse bagata n’imirima yabo n'aho bakorera. Aho imihindagurikire y’ikirere ikabije ibonetse ibasiga mu bukene bukabije n’inzara yo ku rwego rwo hejuru netse n’ihohoterwa rigaragara i Burasirazuba bw’amajyaruguru y’igihugu cya Nigeria rituma abantu bava aho batuye"

Iki cyegeranyo kigaragaza ko miliyoni eshatu z’abaturage bahura n’inzara muri aka gace. Banagaragaza ko hatagize igikorwa uyu mubare waziyongera ukagera kuri miliyoni eshatu n’ibice umunani (3.8 million)!

Uyu muryango ushinzwe imirire ku isi ugaragaza ko uzakenera nibura miliyari icumi z’amadolari y’Amerika (10 billion) kugira ngo ubashe gukora ibikorwa byawo mu bihugu 83 ukoreramo ku isi hose!

Src: www.pulse.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rutayisire4 years ago
    Mbona icyakorwa cyambere nabyita nko gusaranganya haba kuri bamwe mubanyagihugu bafite ucyo kibazo ndetse n'andi mahanga kuko usanga hari ababa barakize ariko batagira icyo bafasha abakene murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND