RFL
Kigali

Munyakazi Sadate yahishuye impamvu nyamukuru yatumye atira Sugira muri mukeba

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/01/2020 11:52
0


Mu butumwa umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yageneye abakunzi b’iyi kipe anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, yasobanuye impamvu nyamukuru yo gutira Sugira Ernest muri mukeba, asubiza, bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bari bamaze iminsi bamwibasira, bamushinja kubatera gusuzugurwa n’umukeba APR FC bitewe n’uko yayitiye uyu rutahizamu.



Nyuma yuko hamenyekanye amakuru ko Rayon Sports yatijwe Sugira Ernest avuye muri APR FC, bamwe mu bafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru batangiye gushinja umuyobozi w’iyi kipe ko ari kubasuzuguza imbere y’umukeba w’ibihe byose, aho bavugaga ko bitari bikwiye ko ikipe nka Rayon Sports idakwiye gutira umukinnyi muri APR FC.

Abandi bavuga ko gutira umukinnyi muri APR FC uri Rayon Sports ari kimwe mu bimenyetso byuko ubukeba buri hagati yaya makipe buzagabanyuka cyane.

Gusa ariko hari n’abakunzi b’iyi kipe babibonyemo nk’iturufu izabafasha kwitwara neza mu gice cya kabiri cya shampiyona kubera ko ubusatirizi bw’iyi kipe bwari busigaye burangaye nyuma yuko Sarpong yamaze kugurishwa mu bushinwa hakaba hari hasigaye Yannick Bizimana wenyine, mu gihe isoko ryo kongeramo abakinnyi bo hanze ritarafungura.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Munyakazi yavuze ko gutira Sugira kwari ukurengera inyungu z’ikipe yari gutangira shampiyona idafite rutahizamu ufatanya na Bizimana Yannick cyane ko Sarpong ajya mu Bushinwa kuri uyu wa Kane.

Sadate yagize ati “Transfert yavuzweho byinshi ndetse bamwe bumva ko nateshutse, twagombaga gutangira championnat ariko tutarabona uburenganzira bwo kongeramo abakinnyi bava hanze, twagombaga gushaka uzafasha Yannick. Twatekereje benshi ariko dusanga uyu akwiriye kandi azabikora mumuhe amahirwe.”

Havuzwe byinshi cyane kubijyanye na Sugira wifotoje Yambaye umwenda wa APR FC afashe uwa Rayon Sports mu ntoki kandi agiye gukinira Rayon Sports, binavugwa ko uyu mukinnyi ashobora kuba yaraciye amarenga ko atifuzaga kujya muri Rayon Sports kuko mbere y’uko ayerekezamo we ubwe yari yitangarije ko yerekeje muri Police.

Abakinnyi b’abanyamahanga bashya, Rayon Sports izakinisha mu gice cya kabiri cya shampiyona,  bemerewe gutangira gukinira iyi kipe tariki 15 Mutarama 2020.

Rayon Sports iratangira imikino y’igice cya kabiri cya shampiyona kuri iki cyumweru yakira Gasogi United kuri Stade ya Kigali.


Transfert ya Sugira yavuzweho byinshi


Kwifoza yambaye umwenda wa APR FC afashe uwa Rayon Sports mu ntoki nabyo byavuzweho byinshi

Rayon Sports yiteguye kwitwara neza mu gice cya Kabiri cya shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND