RFL
Kigali

Icyo abahanzi barindwi bijeje abazitabira igitaramo cya East African Party 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2019 20:00
0


Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo abahanzi barindwi b’abanyarwanda bataramire mu nyubako ya Kigali Arena mu gitaramo gifasha abanyarwanda n’abandi kwinjira mu mwaka mushya wa 2020.



Ni ku nshuro ya 12 kompanyi ya East African Promoters itegura igitaramo cya East African Party. Ni kimwe mu bitaramo byagutse biba mu ntangiriro z’umwaka mushya. Mu bihe bitandukanye, iki gitaramo cyatanze ibyishimo kuri benshi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019 The Ben, Riderman, Bruce Melodie, Bushali, Butera Knowless, King James na Andy Bumuntu bavuze ko biteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo cyahaye umwihariko abahanzi b’abanyarwanda.

Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben], yavuze ko yishimiye kongera gutaramira i Kigali kandi ko mu bihe bitandukanye yashyize hanze indirimbo zakunzwe ku buryo yizeye neza ko azatanga ibyishimo muri iki gitaramo.

Yagize ati “…Niteguye gutanga igitaramo umunyarwanda wese atari yabonaho...Ni igitaramo nshyizemo imbaraga n’imyiteguro idasanzwe, nditeguye.”

REBA HANO THE BEN AVUGA KU MUBANO WE NA ZARI


Uyu muhanzi ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, avuga inyubako ya Kigali Arena ari kimwe mu bikorwaremezo byiza byo kwishimira u Rwanda rwagezeho muri uyu myaka mu miyoborere ya Perezida Kagame.

Mushyoma Joseph Umuyobozi Mukuru wa East African Promoters (EAP), yatangaje ko banezerewe no gutegura iki gitaramo cy’abahanzi nyarwanda. Yongeraho ko iki gitaramo gitanga ishusho y’iterambere ry’umuziki w’u Rwanda ndetse n’urwego rw’imifanire mu Rwanda.

Yavuze ko iki gitaramo bagitekerejeho igihe kinini ariko ko ku nshuro ya 12 bishobotse.

Umuhanzikazi Knowless Butera we yavuze ko arajwe ishinga no gukora igitaramo cyiza kandi ko azafatanya na bagenzi be kugira ngo bashimishe abafana bazitabira iki gitaramo kizabera muri Kigali Arena.

Mushyoma ati “Ni igitaramo twifuje igihe kinini kuba twakorana n’aba bahanzi bangana gutya bo kuri uru rwego. Biratunejeje cyane, kuri iyi nshuro tuzagikora nta muhanzi w’umunyamahanga urimo.”

Yavuze ko imiryango y’iki gitaramo izafungurwa guhera saa kumi z’umugoroba, igitaramo gisozwe ahagana saa saba z’ijoro. Ni igitaramo avuga ko bitondeye mu bijyanye n’imyiteguro ndetse n’uburyo abantu bazinjiramo.

Munganyinka Liliane Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iki giraramo kandi ko mu bihe bitandukanye bagira uruhare mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Yagize ati “Murabizi Airtel yitabira ibikorwa byinshi cyane cyane iby’imyidagaduro ni ukuvuga ngo ni ubu ng’ubu twagombaga kubamo ahubwo Mushyomba Joseph yakagombye kuba yaragikoze mbere y’ibindi byose tukabanza tugatera inkunga abahanzi bacu, abanyarwanda, abana b’igihugu.”

Yavuze ko iyo abahanzi bataramye baba bataramiye abafana ba Airtel ari nayo mpamvu yo kubashyigikira muri uru rugendo ‘kugira ngo bishime’.

Pierrot Byukusenge Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubuterankunga mu ruganda rwa Bralirwa rwateye inkunga iki gitaramo binyuze mu kinyobwa cya Heineken, yavuze ko imyaka 12 ishize bakorana kompanyi ya East African Promoters mu gutegura ibi bitaramo mu murongo wo gufasha uruganda rw’imyidagaduro kwaguka.

Yavuze ko bishimira gutera inkunga igikorwa nk’iki cyane cyane binyuze mu kinyobwa cya Heineken. Avuga ko mu gihe cy’imyaka 12 ishize hari iterambere ryigaragaza mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ati “Mu gihe cy’imyaka 12 turi kumwe icyo twashakaga ni ukuzana umunezero mu bantu. Ibyo dushaka ni ukwamamaza ibinyobwa bwacu ariko nanone bikanywebwa mu rugero. Turashaka ko uyu munsi twese dutera imbere, kandi impano zacu z’abanyarwanda zateye imbere. Twishimiye gutera inkunga East African Party 2020.”

East African Party igitaramo kihariye tariki 01 Mutarama buri mwaka kinjiza Abanyarwanda n'abandi mu mwaka mushya! Ni ku nshuro ya 12 ibi bitaramo bigiye kubera ku butaka bw’u Rwanda. Muri uyu mwaka byahaye umwihariko abahanzi b'abanyarwanda.

Guhera kuwa 20 Ukuboza 2019 kugeza kuwa 31 Ukuboza 2019 amatike yo mu myanya isanzwe ni 3, 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10,000 Frw naho muri (VVIP) ni 15,000 Frw.

Ku munsi w’igitaramo tariki 01 Mutarama 2020 amatike mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 15,000 Frw naho muri (VVIP) ni 20,000 Frw.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yavuze ko yiteguye gukorera igitaramo cy'amateka muri Kigali Arena

Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko yakoze imyiteguro ihagije ategereje umunsi nyirizina wo gutanga ibyishimo ku bafana

Mushyoma Joseph Umuyobozi wa East African Promoters yavuze ko banezerewe no gutegura igitaramo cy'abahanzi nyarwanda gusa

Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] ndetse na Munganyinka Liliane Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Sosiyete ya Airtel

Pierrot Byukusenge Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by'Ubuterankunga muri Bralirwa

Umuraperi Bushali ukunzwe n'urubyiruko muri iki gihe [wambaye ikote ry'ibara ry'umutuku]

Umuhanzi Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo 'Fresh' avuga ko bazakora igitaramo cyiza

AMAFOTO: East African Promoters (EAP)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND