Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2019, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwasabiye myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Herve kuba afunze by’agateganyo, nyuma yo kumva ikirego Ubushinjacyaha buregamo uyu mukinnyi, aho aregwa kwambuka umupaka akoresheje inyandiko mpimbano , akanabikora mu buryo buhabanye n’amategeko.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha burega
Rugwiro Herve ibyaha byo kwambuka
umupaka nta byangombwa byemewe afite, nta n’uburenganzira bw’Urwego rushinzwe
abinjira n’abasohoka afite, bwamusabiye gufungwa by’agateganyo mu gihe ku wa
Gatanu hazamenyekana umwanzuro w’urukiko.
Umwunganizi wa Rugwiro mu mategeko,
Me Zitoni Pierre Claver usanzwe ari Umunyamategeko wa Rayon Sports, yavuze ko
Rugwiro nta cyaha amubaraho kuko ikarita y’itora ya Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo ayifite mu buryo bwemewe n’amategeko akaba ayimaranye igihe
kinini.
Yasabye urukiko kureba neza mu
bushishozi bwabo byibuze bagatanga n’ingwate zitandukanye kuko hari umubyeyi
we, umuryango mugari wa Rayon bamukeneye kandi biteguye kumwishingira.
Urukiko rwatangaje ko gusomerwa ari
kuwa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020 saa tanu za mu gitondo, hemezwa niba Rugwiro
afungwa iminsi 30 cyangwa akarekurwa.
Rugwiro Herve Amadeus amaze iminsi
14 afungiye mu karere ka rubavu, nyuma
yo gufatirwa ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DR Congo uherereye i Rubavu,
tariki ya 17 Ukuboza 2019, ubwo yambukaga
agana mu Rwanda.
Rugwiro akaba yarageze muri Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka, aho
yayisinyiye imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC.
Ku wa Gatanu nibwo hazamenyekana niba Rugwiro azafungwa iminsi 30 cyangwa azarekurwa
TANGA IGITECYEREZO