Ni hafi neza y’ahitwa kuri IRST ahasanzwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wishwe akaswe ijosi. Amakuru avuga ko uyu murambo wabonetse iruhande rw’umuhanda uva ku Mukoni werekeza i Mpari ubwo wabonwaga n’abagenzi mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019.
Polisi y’
u Rwanda n’ urwego rw’ ubugenzacyaha RIB batangiye iperereza ku cyaba cyishe
uyu muntu gusa bikekwa ko ari abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro bakamwica kuko
n’ubundi muri uyu muhanda nta rumuri ruhari.
Abahaturiye
bavuga ko hahoze amatara ariko akaza gupfa mu gihe gito bityo kuhanyura ngo ni
ukwizirika kuko haba abagizi ba nabi cyane ko ngo nta n’umumotari wajyanayo
umugenzi nyuma ya saa mbiri z’ijoro, abahaturiye bo ngo bamenyereye gutaha
hakibona.
Umuvugizi
w’Urwego rw’ Igihugu rw’ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle yabwiye itangazamakuru ko imyirondoro y’uyu musore
itaramenyekana ariko ko RIB ikomeje iperereza ati "Ayo makuru RIB yayamenye yatangiye iperereza. Imyirondoro y’uwishwe ntabwo iramenyekana".
Gusa abakoresha uyu muhanda barasaba cyane ababishinzwe gushyiraho amatara ahagije mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bukunze kuvugwa muri iri shyamba.
TANGA IGITECYEREZO