Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2019, abasirikare bakuru mu ngabo z’igihugu basuye ikipe ya APR FC aho iri gukorera umwiherero yitegura mukeba wayo Rayon Sports bafitanye umukino kuri uyu wa Gatandatu, aba bayobozi bakaba basabye abasore ba APR FC kwitanga batizigamye bagashaka intsinzi imbere ya Rayon Sports.
Mu
gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo rwambikane hagati y’amakipe ayoboye
ayandi mu Rwanda haba kwitwara neza ndetse no ku mubare w’ibikombe yibitseho,
ukaba ari umukino ukomeye uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu hagati ya Rayon
Sports ifite igikombe giheruka ikaba iri no ku mwanya wa kabiri kuri ubu,
ndetse na APR FC ifite ibikombe byinshi mu Rwanda ikaba inayoboye urutonde rwa
shampiyona magingo aya;
Umujyanama
wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano General James Kabarebe,
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Generale Jean Bosco Kazura, Umugaba mukuru
w’Inkeragutabara Gen. Fred Ibingira, Inspector General wa RDF Lt Gen Jacques
Musemakweli n’umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Uburasirazuba
- Maj Gen Mubaraka Muganga, basuye abakinnyi ba APR FC bari mu mwiherero
bitegura umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona bazesuranamo na Rayon Sports.
Aba
basirikare bakuru barimo abayobozi ba APR FC, basabye abasore ba APR FC
kuzitwara neza ku mukino bafitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu,
babemerera kuzabaha agahimbazamusyi gashimishije mu gihe baba bashoboye
kuwutsinda.
APR
FC imaze igihe iri mu mwiherero i Shyorongi, aho abakinnyi bayo bari bamaze
igihe baravunitse ndetse n’abatarakinnye imikino iheruka bose kuri ubu bameze
neza, uretse Buregeya Prince ugifite ikibazo cy’imvune amaranye igihe, hakaba
hataramenyekana igihe nyirizina azagarukira mu kibuga agakina.
APR
FC igiye gukina na Rayon Sports iyirusha amanota atatu, gusa ikaba yahita
itakaza umwanya wa mbere iramutse itsindiwe na mukeba kuri Stade Amahoro.
Mu
mwaka ushize APR FC yari yatsinze umukino
ubanza ku bitego 2-1 gusa mu mukino wo kwishyura Rayon Sports yatsinze APR FC igitego
1-0 cya Michael Sarpong kuri penaliti.
Abasirikare bakuru mu ngabo z'igihugu basuye APR FC mbere yo gukina na Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO